Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, Ishami ry’u Rwanda, Coumba Sow avuga ko indyo gakondo y’Abanyarwanda yari ikize ku byubaka umubiri, ibiwukomeza n’ibirinda indwara ariko ngo ikibabaje ni uko muri iki gihe isa n’iyakendereye.
Asaba ko yagarurwa ariko nanone abantu bakamenya kuyitegurana isuku.
Yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari kumwe n’abateguye iserukiramuco nyafurika riri kubera i Kigali ryiswe Kigali Triennial.
Sow avuga ko indyo nyarwanda by’umwihariko n’indyo nyafurika muri rusange hari ibyiza yari ifite bijyanye no kuba itaragiraga amavuta menshi ngo ibere ikibazo imitsi n’umutima ku bayiriye.
Ku rundi ruhande, avuga ko ishami rya UN ayoboye mu Rwanda ryasanze ari ngombwa gukorana n’abateguye iserukiramuco nyafurika rya Kigali Triennial kugira ngo baganire ku ngingo zerekana uko gutegura amafunguro nabyo ari ubuhanga mu bugeni.
Abahanga mu gutegura amafunguro bavuga ko nabyo ari ubugeni kubera ko bisaba kuyatunganya, ukayatunganyiriza ku bintu bisukuye kandi no kuyavanga bigakorwa gihanga kugira ngo buri bwoko bw’ibyo umubiri ukeneye ngo ubeho neza biyabonekemo.
Ubwo bugeni mu gutegura amafunguro nibwo bita ‘art culinaire’.
Umwe muri abo bahanga witwa Sophie Kabano uri mu bitabiriye iki kiganiro akaba ari nawe ureba uko iserukiramuco Kigali Triennial rigenda avuga ko ubwo yabisabwaga n’umuyobozi wa FAO mu Rwanda yasanze kubyitabira ari ingenzi kuko yasanze ibiribwa ari ikintu cy’ingenzi mu guteza imbere imirire myiza.
Coumba uyobora FAO Rwanda yunzemo ko yasanze gufatanya n’abantu kugira ngo berekane uko amafunguro ategurwa biri mu nshingano ze kuko iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira ko imirire myiza igera kuri bose.
Avuga ko ikibabaje ari uko ahenshi mu hakunze gutegurwa amarushanwa cyangwa iserukiramuco mu by’ubugeni batibuka ko no gutegura amafunguro nabyo ari ubundi buhanga, ubugeni.
Coumba Sow yashimye ko ubwo yitabiraga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa wabereye i Rutsiro yabonye ko amafunguro y’Abanyarwanda ateguranwa ubuhanga kandi mu mabara atandukanye.
Ashima uko abatetsi b’Abanyarwanda bateka, akishimira ko bakora uko bashoboye ngo birinde ko amafunguro amenwa.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Arts Initiative (Board of Directors) witwa Samuel Sangwa Muteba avuga ko kuzana amafunguro mu bundi bugeni ari uko byose ari magirirane kuko abakora ubugenzi busanzwe, bakenera n’amafunguro kandi ayo mafunguro akaba ategurwa mu buryo bwa gihanga.
Bamwe mu bakora umwuga wo gutunganya amafunguro bari bahagarariye abandi, bavuga ko ari ngombwa ko amafunguro nyarwanda yongera guhabwa agaciro.
N’ubwo hari ibihingwa gakondo byacitse cyangwa biri hafi gucika, abo bahanga mu mitekere iboneye basaba ko ibiribwa nyarwanda byagombye kuzirikanwa.
Umwe muri bo usanzwe ukorera i Musanze witwa Angélique Iraguha avuga ko indyo gakondo nyarwanda ari ingirakamaro mu kurinda ibibazo by’umubiri birimo n’umuvuduko w’amaraso.
Avuga ko kugira ngo indyo nyarwanda ibe umuco, ari ngombwa ko ababyeyi batangira kuyitoza abana bakiri bato.
Mugenzi we witwa Eric Kanyemera nawe avuga ko indyo nyarwanda iba ikize ku myunyungugu n’ibindi bintu byi’ingenzi ku mubiri w’umuntu ariko ikibazo kikaba icy’uko abantu bitwa ‘abasilimu’ bumva ko indyo nk’iyo ari iy’abatarize batuye mu cyaro.
Ibi ariko ngo bikwiye guhinduka, abantu bagasubira ku ndyo gakondo kuko nta ngaruka igira iyo iteguwe neza kandi isukuye.
Iserukiramuco Nyafurika Kigali Triennial rihuje abanyabugeni 200 baturutse mu bihugu 25, buri gihugu cyerekana uko umuco w’iwabo uteye, icyo abantu bawigiraho n’uburyo uwo muco ubanye n’iyindi iranga Abanyafurika.