Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FARDC Iri Guhatana Ngo Irebe Ko Yakwirukana M23 i Masisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

FARDC Iri Guhatana Ngo Irebe Ko Yakwirukana M23 i Masisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 January 2025 12:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingabo zirashaka ko M23 iva muri Masisi ariko yazibereye ibamba(Ifoto@Defence post)
SHARE

Imirwano y’inkundura hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo na M23  irakomeje ahitwa Ngungu muri Gurupema ya Ufamandu yafi y’i Sake, ingabo z’iki gihugu zikarwana zishaka uko zakwirukana abarwanyi ba M23 muri Masisi.

Iyo za Sake imirwano yagenjeje make mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ariko ntibyabujije ko hirya no hino humvikana urusaku rw’imbunda ziremereye.

M23 iravugwaho kwihagararaho, ikabera abasirikare ba DRC ibamba.

Kuri uyu wa Kabiri yari yiriwe irasana n’ingabo za DRC mu bice bitandukanye harimo no ku misozi ya Kihuli hafi ya za Kimoka muri Sake.

Abahatuye babanje guhunga, nyuma baza kugaruka mu byabo imirwano igenje macye.

Ikindi gitangazwa na Radio Okapi ni uko ku wa Mbere hari imirwano yari yabaye hagati y’abarwanyi ba Wazalendo, bapfa bariyeri buri ruhande rwavugaga ko ari rwo rukwiye kuyicunga ngo rwishyuze imisoro ku bahacaga  bose.

Iyo mirwano yaguyemo abantu babiri.

Kuri uyu wa Gatatu ingabo za DRC zakomeje kurasa M23 mu rwego rwo kuyivana i Masisi ariko amakuru yemeza ko byanze byananiranye, gusa ngo zirototera ibice bya Kataandwa, Ruzirantaka n’ahandi.

TAGGED:AbarwanyiAbaturageDRCIngaboM23Masisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rond Point Ituranye Na Kigali Convention Center Yarasenywe
Next Article Ingaruka Gufunga Umupaka W’Uburundi Byagize Ku Bukungu Bw’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?