Imirwano y’inkundura hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo na M23 irakomeje ahitwa Ngungu muri Gurupema ya Ufamandu yafi y’i Sake, ingabo z’iki gihugu zikarwana zishaka uko zakwirukana abarwanyi ba M23 muri Masisi.
Iyo za Sake imirwano yagenjeje make mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ariko ntibyabujije ko hirya no hino humvikana urusaku rw’imbunda ziremereye.
M23 iravugwaho kwihagararaho, ikabera abasirikare ba DRC ibamba.
Kuri uyu wa Kabiri yari yiriwe irasana n’ingabo za DRC mu bice bitandukanye harimo no ku misozi ya Kihuli hafi ya za Kimoka muri Sake.
Abahatuye babanje guhunga, nyuma baza kugaruka mu byabo imirwano igenje macye.
Ikindi gitangazwa na Radio Okapi ni uko ku wa Mbere hari imirwano yari yabaye hagati y’abarwanyi ba Wazalendo, bapfa bariyeri buri ruhande rwavugaga ko ari rwo rukwiye kuyicunga ngo rwishyuze imisoro ku bahacaga bose.
Iyo mirwano yaguyemo abantu babiri.
Kuri uyu wa Gatatu ingabo za DRC zakomeje kurasa M23 mu rwego rwo kuyivana i Masisi ariko amakuru yemeza ko byanze byananiranye, gusa ngo zirototera ibice bya Kataandwa, Ruzirantaka n’ahandi.