Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Fata Indyo Yubaka Umubiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Fata Indyo Yubaka Umubiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 April 2021 8:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iron-rich foods, including eggs, spinach, peas, beans, red meat, liver, and raisins. Isolated on white.
SHARE

Kugira ngo umubiri w’umuntu uba wubatse ukenera ibiwubaka bita proteins. Kugira umubiri wubatse, ubyibushye…biterwa n’ibyo wariye kandi n’Abanyarwanda baciye umugani ngo ‘ikirima ni ikiri mu nda’ ndetse ngo ‘umudiho uva mu itako.’

Ikiribwa cya mbere rero cyubaka umubiri ni amagi.

Amagi: Afite ibyubaka umubiri byinshi kandi bitarimo ibinyamavuta byinshi. Amagi kandi agira ubwoko bwa vitamin bita B n’ikindi kinyabutabire gifitiye umwijima akamaro kitwa choline.

Choline  iboneka no mu nyama zisanzwe, mu mafi, ibishyimbo, no mu mboga.

Igi ni ingenzi

Amagi kandi agira ikinyabutabire bita leucine gituma inyama z’umubiri zibyibuha, ibi bikaba ari ingenzi cyane ku bantu bakora imyitozo isaba ingufu. Mu cyaro borora inkoko zitera amagi, abo mu mujyi bakayahaha. Ibi bivuze ko Abanyarwanda benshi bashobora kubona amagi.

Itako ry’inkoko:

Itako ry’inkoko rifite byinshi rifasha abantu mu kubaka umubiri.  Naryo rifite vitamins na proteins zikenewe mu gutuma inyama z’umubiri w’umuntu zibyibuha bityo abakora imyitozo cyangwa akandi kazi gasaba imbaraga bikabagirira akamaro.

Inyama y’inkoko

Inyama y’inkoko igira vitamin bita B6. Iyi ni vitamin ifasha umubiri w’umuntu gukora neza haba mu gihe cy’imyitozo ngororamubiri y’ababigize umwuga ndetse no kubabikora batarabigize umwuga.

Ibishyimbo:

Ibishyimbo ni ikiribwa Abanyarwanda benshi bakunda kuko ku mwaka Umunyarwanda wariye ibishyimbo bike, arya byibura ibilo 20. Ibi bituma baba aba mbere ku isi barya ibishyimbo byinshi.

Abahanga mu mirire bavuga ko ibishyimbo bifite proteins nyinshi kandi z’ingirakamaro ku bantu bakoresha imbaraga nyinshi mu kazi kabo.

Ibi birumvikana iyo wibutse ko Abanyarwanda benshi bagihingisha isuka, kandi bisaba imbaraga z’umubiri nyinshi.

Bikize kandi ku butare, phosphore, Magnesium na Vitamin K izwiho gutuma amaraso avura iyo umuntu akomeretse nta ve cyane ngo bibe byamuhitana.

Ifi:

Amafi nayo ni ingenzi mu kubaka umubiri.  Amafi menshi akize kuri vitamin A na B. Amafi kandi agirira akamaro abantu bose ariko cyane cyane abana n’abageze mu zabukuru kuko baba bafite ubudahangarwa budakomeye.

Afasha abageze mu zabukuru kugira amaso abona neza, ariko nanone ibi bigaterwa n’igihe batangiriye kuyarya.

Ifi ifasha abantu bakuru gusaza bareba neza

Amafi nka Tunga, Salmon, Tirapia n’ayandi yose ni ingenzi.

Icyitonderwa: Kubaka umubiri ntibivuze kugira umubyiburo ukabije! Umubyibuho witwa ko ukabije iyo umuntu afite ibinure byinshi bitewe n’uko arya cyangwa anywa ibintu bikize kuri proteins nyinshi ariko ntikoreshe umubiri we ngo ugire icyo utwika n’ibyo usigarana.

Ibi bituma aba ashobora kurwara indwara zirimo umwijima, umutima n’izindi.

Imyitozo ngororamubiri ni ngombwa kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza, amaraso ye atembere neza kandi ace ukubiri n’indwara zitandura ariko zica.

Irinde ibinure byinshi

TAGGED:AbanyarwandaAmagifeaturedIbishyimboIfiproteinsVitamins
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibikubiye Mu Ijambo Kagame Yabwiye Abo Mu ‘Ihuriro Raisina ‘
Next Article Polisi Yafashe Itsinda Rikekwaho Gutema Abantu Rikanabambura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?