Mu rwego rwo gukora inshingano z’ubuhuza aherutse gushingwa na Afurika yunze ubumwe, Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé yahuye na mugenzi we wa DRC Tshisekedi bagira ibyo baganira.
Ibiro bya Perezida Tshisekedi bivuga ko Gnassingbé yamusuye mu rwego rwo kurushaho ‘kumenyana’.
Gusa nta tangazo rivuga ibyo baganiriyeho birambuye ryasohotse.
Kuri X y’Ibiro bya Perezida Tshisekedi haranditse hati: ” Perezida wa Togo yageze ino ku mugoroba avuye i Luanda. Yaganiriye na mugenzi we Félix Tshisekedi ku ngingo zirimo uko ibikubiye mu masezerano ya Luanda-Nairobi byakwinjizwa mu idosiye nshya agiye kubera umuhuza”.
Gnassingbé yagizwe umuhuza mu kibazo kiri hagati ya Kigali, Kinshasa na M23 nyuma y’uko
Joao Lourenço wari ubishinzwe abereye Perezida wa Afurika yunze ubumwe.
Uyu yahise atangaza ko atabangikanya amadosiye ya Afurika yunze ubumwe n’idosiye ya DRC yakunze kuvuga ko ari iy’abavandimwe bakwiye kwicarana bakayiha umurongo.
DRC ishinja u Rwanda gufasha umutwe w’abagize M23, rukabihishamo rukajya kuyiba amabuye y’agaciro, ibintu Kigali ihakana.
Ku ruhande rwarwo, u Rwanda ruvuga ko DRC ifasha mu buryo butaziguye abagize FDLR, uyu ukaba umutwe w’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 cyangwa abandi bafite ingengabitekerezo yayo.
Ubuhuza bwa Togo buje busanga ubwatangijwe ba EAC ya Ruto na SADC ya Mnangangwa bwashyizwe ho abahuza batanu bagomba gukorana ngo igisubizo ku mutekano muke muri DRC kiboneke.
Qatar na Amerika nabo bari gukora ibyabo ngo amahoro aboneke mu Burasirazuba bwa DRC.
Biteganyijwe ko Tariki 28, Mata, 2025 intumwa za M23 zizahurira i Doha n’iza DRC, Qatar ikabahuza.