Muri Teritwari ya Walikale habereye imirwano hagati ya FDLR na Mai Mai Kifuafua yaguyemo abantu bane.
Impande zombi zarwaniye ahitwa Tuonane, ingo esheshatu zoratwikwa, zikaba iz’abagabo b’inararibonye bari Abakuru b’Imiryamgo yo muri ako gace.
Radio Okapi yanditse ko imirwano hagati y’izo mpande yatangiye mu masaha ya kare yo kuri uyu wa Kabiri Tariki 16, Ukuboza, yiriza umunsi wose.
Hagati aho, hari amakuru avuga ko mu bapfuye harimo n’abarwanyi na Wazalendo n’umusivili umwe, icyakora abanditse ayo makuru mbere bakemeza ko batarabona gihamya yabyo iturutse mu nzego za Leta.
Ababonye bitangira bavuga ko byatewe no kutumvikana ku butaka hagati y’umurwanyi wa FDLR witwa Mudayongwa wavugaga ko yanyazwe ubutaka n’umwe mu bo muri Mai Mai Kifuafua.
Byaje kugera aho uwo muri Mai Mai amurashe biza gutuma abo muri FDLR bategura igikorwa cyo kuzihorera.
Muri uko kwihorera niho haturutse imirwano yaguyemo abantu bavugwa mu bika bibanza.
Hari benshi mu batuye aho byabereye bahunze ingo zabo kandi kugeza kuri uyu wa Gatatu bari bataragaruka mu midugudu yabo.