Federasiyo Z’Imikino Ziyemeje Gufasha Minisitiri Mushya Wa Siporo

Nyuma y’ibiganiro abayobora Federasiyo z’imikino itandukanye bagiranye na Minisitiri wa Siporo mushya ari we Richard Nyirishema, bavuze ko bagiye guhuza imbaraga kugira ngo siporo zose zitere imbere, bamufashe mu kazi ke.

Ku wa Mbere taliki 19, Kanama, 2024 nibwo Minisitiri Nyirishema hamwe na bagenzi be barahiriye gukora neza inshingano zabo, indahiro yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Mu kiganiro yahaye RBA icyo gihe, yavuze ko azibanda mu kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa no kongera imbaraga mu byo uwo yasimbuye Aurore Mimosa Munyangaju atujuje.

Bidatinze Richard Nyirishema yakoranye inama n’abayobora federasiyo zose za siporo kugira ngo bamenyane kandi bafatire hamwe icyerekezo bumva siporo igomba kugira mu Rwanda.

Bamwijeje ko bazahuza imbaraga bagasenyera umugozi umwe kugira ngo bagere ku ntego yo kuzamura siporo ikagera ku rwego rwishimirwa n’Abanyarwanda.

Bamwijeje kuzakorana nawe mu nyungu za siporo y’u Rwanda

Bimwe mubitegereje Nyirishema ngo abikemure mu gihe cyose azamara ari Minisitiri wa siporo ni ukubaka ibikorwaremezo by’imikino henshi mu Rwanda, bikegerezwa urubyiruko kandi akamenya gukorana neza n’abayobora za Federasiyo kugira ngo hirindwe amakosa yakunze kuzigaragaramo agateza sakwe sakwe mu itangazamakuru n’ahandi.

Umwe mu mikino ivugwamo ibibazo ni umupira w’amaguru, bikavugwa cyane cyane mu misifurire, mu gutegura abakiri bato bagomba kuzavamo abakinnyi bakomeye no mikorere y’ubuyobozi bw’amakipe ijya ivugwamo ibibazo n’abasifuzi birukanwa bidakurikije amategeko bigateza ibibazo.

Siporo yo mu Rwanda kandi yigeze kuvugwamo ruswa n’indi mikorere igongana n’amategeko.

Si mu mukino w’umupira w’amaguru gusa kuko no muri siporo yo gutwara amagare naho ibintu atari shyashya.

Muri Basketball naho byigeze kuhavugwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version