Felix Tshisekedi Yarerewe Muri Mobutism- Rutaremara

Tito Rutaremara avuga ko uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri iki gihe Bwana Felix Tshisekedi mu buto bwe yakuriye mu bitekerezo by’umugabo witwa Mobutu Sese Seko byavugaga ko buri muntu agomba kwishakashakira, akirwanaho.

Yabyise philosophie ya shuguri “deboulliez -vous”.

Rutaremara avuga ko Tshisekedi yakuze ari umwana watojwe kwishakashakira  ndetse ngo yacuruzaga pizza akabona ‘udufaranga’ two kugura ‘costume chic trois pièces’ n’inkweto zo gusohokana ariko iyo myambaro yose yabaga ari iyambawe, iyo bita second hand cyangwa akayikodesha.

Uyu mugabo Tshisekedi ngo icyo gihe nk’abandi basore bose babaga Matongé mu mpera z’Icyumweru  yajyaga  kubyina Dombolo muri dancing club, akahateretera inkumi z’Abazungukazi cyangwa Abiraburakazi bisize bagatukura.

- Kwmamaza -

Tito Rutaremara avuga ko bibabaje kuba abo yise mpatsibihugu barazanye umuntu nka Tshisekedi ngo ayobore igihugu cya Afurika.

Avuga ko kuzana umuntu wakuriye mu buzima nka buriya ngo ayobore igihugu, biri mu byatumye abaturage ba DRC baragize ibibazo kandi n’ubu bakaba bakibirimo.

Yanditse kuri  Twitter ati: “ Congo yose iri mu kavuyo, ibihugu biyikikije induru ya Congo n’Abanyekongo ibageze kure, nk’uko mpatsibihugu idakunda ibintu bitunganye muri Afurika ibibazo byose bya Congo babisunikiye u Rwanda.”

Avuga ko kuba induru y’ibibera muri DRC yose yarasunikiwe ku Rwanda, ari ibintu bibabaje.

Kuba Felix Tshisekedi ayobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ikaba igihugu gikungahaye ku butunzi kamere ariko ntibiyibuze guhora mu ntambara n’imidugararo, kuri Tito Rutaremara ni ibintu bifitwemo uruhare na mpatsibihugu.

Yunzemo ati: “…Ntibitangaje ko ubu ayobora Congo, igihugu cy’ubukungu bwinshi, mpatsibihugu izakomeza kwitwarira iwabo abanyekongo bakicwa n’inzara. Felix Tshisekedi!! -Education de base…Ntayo. -Psycho-social development…Wapi. -Political education .. Zero. Mpatsibihugu iraririmba.”

Rutaremara avuga ko kuba amahanga ashyira igitutu ku Rwanda ngo nirwo nyirabayazana w’ibyago bya DRC, bidakwiye.

Rutaremara avuga ko Tshisekedi yazanywe ku butegetsi na Mpatsibihugu

Asaba amahanga kumenya  ko  umutekano w’u Rwanda ari ntavogerwa.

Ngo mpatsibihugu imenye ko agaciro k’u Rwanda n’Abanyarwanda ari ntayegayezwa.

Anenga ko Umuryango mpuzamahanga warengeje ingohe ibibazo byatewe kandi n’ubu bigitezwa na FDLR ahubwo ukajya gushakira impamvu ahandi.

Asaba amahanga kudafata uruhande rumwe mu bikorwa byo kurwanya imitwe ikorera mu Burasirazuba bwa DRC ngo bibasire M23 ahubwo ko bakwiye no kurwanya FDLR kuko ari nayo ihamaze igihe kandi igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yibaza impamvu abasirikare boherejwe na UN ( Monusco), ari abasirikare boherejwe na SADAC ( South Africa, Tanzania na Malawi), ari abasirikare ba Ad Hoc verification mechanism,… bose baza barwanya M23 gusa!

Yibutsa amahanga kandi ko Umuryango w’Abibumbye watangaje ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba, ko ugomba kurwanywa.

Inararibonye muri Politiki n’amateka by’u Rwanda Mzee Tito Rutaremara avuga ko abavuga ko u Rwanda rusahura amabuye ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo baba bigiza nkana kuko bazi amazina n’imikorere y’ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC ndetse n’aho ayo mabuye ajyanwa kugurishwa.

Asanga kubyitirira u Rwanda ari ukwigiza nkana.

Yasabye Abanyarwanda gukomeza umutekano wabo no gusigasira agaciro kabo kuko ari ibintu bikomeye cyane.

Ngo abibwira ko  Rwanda ari insina ngufi baribeshya!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version