FERWAFA Yasobanuye Urugendo Rw’Amavubi Muri Cameroun

Nyuma y’uko Perezida Kagame aganiriye n’abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda Amavubi mu mpera z’Icyumweru gishize, kuri uyu wa Gatatu Minisiteri ya Siporo hamwe n’ubuyobozi bw’Amavubi bari guha ikiganiro abanyamakuru.

Kankindi yavuzweho kubangamira abanyamakuru bari baherekeje Amavubi

Muri iki kiganiro kiyobowe n’uwagiye ayoboye Itsinda ry’u Rwanda Madamu Kankindi Lize, Umutoza mukuru w’Amavubi  Vincent Mashami yavuze ko Amavubi akeneye kugira uburyo buhagije kugira ngo akomeze atsinde.

Avuga ko uwo ari we wese uzatoza Amavubi agomba kwita kuri iyo ngingo.

Madamu Kankindi uyoboye iki kiganiro yavuzwe kutorohera abanyamakuru bajyanye n’Amavubi muri Cameroun.

Bamwe mu banyamakuru baherekeje  ikipe y’Amavubi baherutse gutangaza ko Kankindi Lize yababereye urucantege  kandi ngo byagize ingaruka ku mikinire y’Amavubi muri rusange.

Mu kiganiro “Urukiko” gitambuka kuri Radio 10, umunyamakuru waserukiye iki gitangazamakuru aherutse kugaragaza  ko ikipe y’igihugu yagiye iyobowe n’umuntu utamenyereye gukorana na bagenzi be by’umwihariko itangazamakuru, bigera aho igitutu cye kinagira ingaruka ku ikipe y’igihugu.

Uyu munyamakuru yavuze ko byatangiye bakiri i Nyamata aho bari bacumbitse muri imwe muri Hotel z’aho ubwo umwe mu banyamakuru yafotoraga umwambaro ikipe y’igihugu yagiye yambaye akawumurika ku mbuga nkoranyambaga ze.

Icyo gihe Kankindi Alida Lize, usanzwe ari umuyobozi ushinzwe gucunga umutungo muri FERWAFA, yagaragarije uwo munyamakuru ko akoze amakosa yo gushyira hanze uyu mwambaro.

Byakozwe mu buryo bwateje umwiryane hagati ye n’uwo munyamakuru.

Muri kiriya kiganiro hibanzwe  ku makosa yaranze uyu muyobozi, yanatumye hari aho ikipe y’igihugu yagiye iba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamakuru wari uhagarariye Radio 10 ati: “Tukigera hano kugira ngo abantu bumve ko umuriro watse umunsi wa mbere tukigera kuri Hotel, Kankindi Alida Lize yaraje aratubwira ngo ‘bambwiye ko mwebwe (abanyamakuru) mudashobotse mwananiranye.’

Kankindi yisobanuye…

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Kinkinsi Alida Lize yavuze ko ibyakozwe ubwo yari ayoboye Amavubi byose byari mu rwego rwo kurinda ko abanyamakuru, abakinnyi n’abandi bandura COVID-19.

Avuga ko iyo hatabaho ziriya ngamba Abanyarwanda bari bwandurire muri Cameroun kuko abenshi mu batuye kiriya gihugu batita ku ngamba zo kwirinda COVID-19.

Yavuze ko abatishimiye uko yayoboye itsinda ryaherekeje Amavubi bagomba kwibuka ko hari ubwo bisaba kutajenjeka kugira ngo ibintu bikorwe neza.

Ati: “ Ntabwo abantu bakira ibintu kimwe ariko hari igihe bisaba gukora ibintu ushyizwemo imbaraga kugira ngo bigende neza.”

Kankindi avuga ko ibyakozwe byose byari mu nyungu z’Abanyarwanda bari baherekeje Amavubi.

Kankindi yavuze ko ibyakozwe byose byari mu nyungu z’Amavubi n’abayaherekeje
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version