FERWAFA Izakoresha Miliyari Frw 2 Mu Kugura Ibikoresho Bya Hoteli Yayo

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riteganya ko muri uyu mwaka wa 2024 rizakoresha ingengo y’imari ingana na Frw 9.932.725.243 .

Muri iyi ngengo y’imari, Miliyari Frw  5,73 azakoreshwa mu marushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru.

Anakuru dufite avuga ko andi Miliyari Frw 2,2 azakoreshwa mu bikorwa bya FERWAFA birimo no guhemba abakozi mu gihe andi Miliyari Frw  2 Frw azajya mu ‘kugura ibikoresho bya hoteli y’iri shyirahamwe’ no kubaka ibibuga bine.

FERWAFA ivuga ko muri Miliyari 5,73 yavuzwe haruguru, ari ho hazakurwa Miliyari Frw 2,41 azagenerwa amakipe y’igihugu azitabira amarushanwa atandukanye mu mwaka wa 2024.

- Advertisement -

Ayo marushanwa  arimo imikino ya CECAFA, amajonjora ya CHAN, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 n’icy’Isi cya 2026, imikino ya gicuti, gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi, amarushanwa ya CECAFA y’amakipe y’abari munsi y’imyaka 23(CECAFA U-23) n’imikino y’Amavubi y’Abagore.

Bigaragara ko ingengo y’imari ya FERWAFA yiyongereye ugereranyije n’uko yari imeze mu mwaka wa 2023 kuko icyo gihe yanganaga na Frw 8.140.773.630 Frw arimo Miliyari Frw 2,5 Frw agenewe amakipe y’Igihugu.

Ingengo y’imari y’iri shyirahamwe izemezwa burundu taliki 13, Mutarama, 2024.

Ni n’aho hazabera amatora y’abagize inzego zigenga za FERWAFA no kwemeza Komiseri wa Komisiyo y’Imisifurire.

Komiseri ushinzwe imisifurire atorwa mu basifuzi kandi  akaba ari umusifuzi mpuzamahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version