Urubanza Rwa Kazungu Rwasubitswe

Denis Kazungu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse iburanisha ku rubanza rwa Kazungu Denis, ukurikiranyweho ibyaha 14 birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’iyicarubozo. Ni nyuma y’uko ubushinjacyaha busabye ko Kazungu aburana ku byaha byose bihurije hamwe bwamureze aho kuburana icyaha ukwacyo.

Byari bitaganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu taliki 05, Mutarama, 2024 ari bwo uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yari buburanishwe kuri kimwe mu byaha aregwa cyo gusambanya abagore ku ngufu.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko ibyaha burega Denis Kazungu abiburana bikomatanyije kuko n’ubundi bwabimureze bikomatanyije, bukavuga ko bidakwiye ko aburana kimwe ukwacyo.

Indi mpamvu y’isubikwa ry’iri buranisha ni uko hari umuntu uregera indishyi nawe wasabye ko bisubikwa.

Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzaba taliki 12, Mutarama, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version