DRC: Ingabo Za SADC Zizayoborwa N’Umunya Afurika Y’Epfo

General Monwabisi Dyakopu niwe washyizweho ngo azayobore ingabo za SADC zoherejwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo zihangane na M23. Aba basirikare bazava mu bihugu bitatu ari byo Tanzania, Malawi na Malawi.

Gen Monwabisi Dyakopu we ukomoka muri Afurika y’epfo yari asanzwe ayobora abasirikare bagize ikitwa Force Intervention Brigade ya SADC isanzwe ikorera muri DRC.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko abasirikare bose bagize uyu mutwe ari abantu 8,000 bakazatangirana ingengo y’imari ya miliyoni $50 ariko ikaziyongera ikagera kuri miliyoni $500.

Mu mikorere ya SADC  hasanzwe mo ingingo y’uko iyo igihugu kimwe mu bigize uyu muryango gitewe, biba bivuze ko n’ibindi byose bitewe bityo ko bigomba gutabara bigafatanya kwivuna uwo mwanzi.

- Advertisement -

Umutwe w’ingabo za SADC ziri muri DRC guhera taliki 15, Ukuboza, 2023.

Bazihaye izina rya SAMIDRC, zikaba zifite inshingano yo gufasha Guverinoma ya DRC kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu, hamaze iminsi hari imitwe y’inyeshyamba yahazengereje.

SAMIDRC izaba ifatanyije n’abasirikare b’intoranywa ba DRC.

Iyoherezwa ry’abasirikare ba SADC muri DRC rishingiye ku masezerano yo gutabarana yasinywe n’ibihugu bya SADC mu mwaka wa 2003.

SADC  igizwe n’ibihugu 16 ari byo:Angola, Botswana, ibirwa bya Comoros, Democratic Republic of Congo, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, ibirwa bya Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Ibihugu bigize SADC
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version