FERWAFA Yahannye Kiyovu Sports

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA,  ryemeje ko  Kiyovu SC ihanishwa kuzakina umukino utaha idafite abafana nk’igihano cyo kuba mu mukino wayihuje na Gasogi Utd bamwe mu bafana bayo barubahutse bakanatuka umusifuzi Salima Mukansanga.

Hagati aha ubugenzacyaha bwakurikiranye bamwe muri abo bafana.

Amagambo akomeretsa yabwiwe umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi witwa Rhadia Salma Mukansanga, yayabwiwe mu mpera z’Icyumweru cyarangiye Taliki 22, Mutarama, 2023.

Nyuma y’aho FERWAFA yatangije iperereza kuri iki kibazo.

- Advertisement -

Umukino wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Ntibyashimishije abafana ba Kiyovu Sports kuko bamwe muri bo bavuze amagambo y’urukozasoni kuri Salma Mukansanga.

Hari n’abashatse kumukubita.

Nyuma y’aho Umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa, yabwiye BBC ko bakiriye raporo y’abayobozi b’umukino, ikaba raporo yavugaga ku byahabereye .

Iyo raporo bayishyikirije Komite ishinzwe imyitwarire ngo ibikoreho iperereza.

Karangwa yagize ati: “Raporo ivuga ko umusifuzi yibasiwe abwirwa amagambo yo kumutuka na bamwe mu bafana ba Kiyovu, harimo no kumwibasira ku buryo bw’umubiri kuko bamwe bashatse kumukubita bakabuzwa n’abashinzwe umutekano.”

Hasanzwe hariho ibihano bihabwa ikipe izira abafana bayo b’imyitwarire idahwitse.

Biterwa n’uko biba bigoye guhana umufana utazi neza uwo ari we.

Kimwe muri byo ni uko hamezwa umukirno runaka iyo kipe izakina ariko nta mufana uhari.

Taarifa yahamagaye Perezida wa Kiyovu Juvenal Mvukiyehe ngo agire icyo avuga kuri iki gihano bahawe na FERWAFA ariko ntiyitabye telefoni ye igendanwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version