Croix Rouge Iratanga Umuburo Ku Kindi Cyorezo Kizibasira Isi

Ishyirahamwe ry’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare ku isi, International Federation of the Red Cross, ryemeza ko isi ititeguye ‘bihagije’ kuzahangana n’ikindi cyorezo kubera ko ku rwego rw’isi nta buryo buhamye bwo gutanga imiti no kwita ku barwayi burashyirwaho.

Ibi byavugiwe mu nama mpuzamahanga yahuje ibigo byose ku isi bifite aho bihuriye n’ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, WHO.

Impamvu y’iriya mpuruza ngo ni uko iyo witegereje usanga amahanga nta somo rinini arigira ku biherutse kuyibaho bitewe na COVID-19.

Abayobozi b’uriya muryango banditse bati: “ N’ubwo isi imaze imyaka itatu idahumeka kubera COVID-19, mu by’ukuri nta ngamba zihagije yafashe zatuma yashobora guhangana mu buryo burambye n’ikindi cyorezo gifite ubukana nk’ubwayo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uriya muryango witwa Jagan Chapagain yagize ati: “ Nta buryo isi yashyizeho bufatika bwayifasha guhangana n’indi ndwara ikomeye nka COVID-19.”

Avuga ko iyo urebye uko isi imeze muri iki gihe, ukareba uko yiteguye muri iki gihe, usanga nta bwitegure buhagije ifite yakoresha ngo igikome imbere cyangwa ibashe guhangana n’icyorezo gikomeye.

Muri uru rwego, ririya shyirahamwe risaba Guverinoma z’ibihugu kuzatangira gushyira ku ruhande ingengo y’imari ingana na 1% igamije kubitegurira kuzahangana n’icyorezo icyo ari cyo cyose gishobora kwaduka.

Ku rwego rw’Isi, ririya shyirahamwe zivuga ko hagombye kujya hateganywa byibura miliyari $15 buri mwaka zo kuzitabaza mu mage.

Ikindi kandi kigomba kwitabwaho ni uko iyo hadutse ibibazo ku isi, abibasirwa cyane ari abo mu bihugu bisanzwe bifite ubukungu butifashe neza.

Impamvu abahanga b’uriya muryango batanga yagombye gutuma amahanga akanguka, ni uko muri iki gihe hari ibyorezo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Muri ibyo bibazo barimo n’indwara zishobora kuzavamo ibyorezo.

Virusi zimwe zamaze kugira ubushobozi bwo kwaguka no kuvamo indwara z’ibyorezo.

Ngizo impamvu zituma abahanga baburira abanyapolitiki gutangira gushyiraho ikigega cyo kuzahangana n’ibiza mu gihe kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version