Oda Gasinzigwa Yagizwe Perezida Wa Komisiyo Y’Igihugu Y’Amatora

Hon Oda Gasinzigwa wigeze kuba Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango akaza no guhagararira u Rwanda mu Nteko ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yaraye agizwe Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Asimbuye Prof Kalisa Mbanda uherutse gutabaruka azize indwara itunguranye.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 30, Mutarama, 2023 iyobowe na Perezida Paul Kagame niyo yashyize Oda Gasinzigwa muri izi nshingano.

Gasinzigwa yagiye mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba mu mwaka wa 2016.

Mbere y’aho yari yarashinzwe indi mirimo irimo kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, kuyobora Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore( GMO).

Yagize kandi uruhare rutaziguye mu ishyirwa mu bikorwa by’imishinga yo gutuza abantu ahari ishyamba rya Gishwati.

Hon Oda Gasinzigwa mu mpera z’umwaka wa 1994 yigeze kugirirwa icyizere ahabwa kuyobora Akarere ka Kacyiru( ubu ni muri Gasabo).

Ni ibihe byari bigoye kuko igihugu cyari kikiri itongo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yari igihagarikwa, abayikoze barahunze igihugu, kandi barasize basenye byinshi.

Kuva mu mpera za 1994, yagiriwe icyizere mu bihe bikomeye cyo kuyobora Komini Kacyiru ubu yabaye Gasabo kugeza mu mpera za 2005.

Oda Gasingirwa ni umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi akaba yaravutse mu mwaka wa 1966.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version