FERWAFA Yakoze Impinduka Ku Munsi Wa 30 Wa Shampiyona

Mu gihe hasigaye iminsi itageze kuri ine ngo hakinwe imikino yo ku munsi wa 30  wa Shampiyona, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, ryakoze impinduka y’uko iyi mikino izakinwa.

Ni imikino yo ku munsi wa 30 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya mbere mu bagabo.

Itangazo rya FERWAFA rivuga ko kuwa Gatandatu no ku Cyumweru ( ni ukuvuga taliki ya 27 n’italiki ya 28, Gicurasi 2023, hazakinwa imikino izarangiza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Ku wa Gatandatu hazaba  imikino ibiri n’aho  ku Cyumweru habe imikino itandatu.

- Advertisement -

Izo mpinduka zikozwe hagamije ko amakipe arwanira kutamanuka azakinira rimwe kugira ngo hirindwe impungenge izo ari zo zose zajyanirana nabyo.

Muri izo mpinduka harimo ko umukino wa Bugesera FC na AS Kigali uzakinwa ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi aho kuba ku wa Gatanu taliki 26, Gicurasi, 2023.

Ibi byahise bituma  umukino uzahuza Police FC na Marine FC ujyanwa i Huye kandi wari warateganyijwe kuzakinirwa kuri Stade Muhanga.

Imikino ‘yose’ izakinwa saa cyenda z’amanywa.

Kugeza ubu APR FC niyo iri imbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 60 inganya na Kiyovu Sports ariko zigatandukanywa n’ibitego.

Espoir FC yo yamaze kumanuka mu cya Kabiri, ubu  itegereje indi izayisangayo!

Uko bihagaze kugeza ubu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version