Vestine & Dorcas Barateganya Kuririmbira Abo Muri Canada

Abahanzi Vestine & Dorcas bari hafi gufata indege bagana muri Canada kubaririmbira. Aba bavandimwe bazerekeza mu kirere cyo mu Majyaruguru y’Amerika nyuma y’igihe gito bamuritse umuzingo bise ‘Nahawe Ijambo’.

Ibitaramo bazakorera muri Canada bizaba ari umusogongero w’ibindi bazakorera mu Burayi no ku yindi migabane y’isi mu mezi ashyira impeshyi ya 2023.

Umujyanama wabo witwa Irené Murindahabi yabwiye itangazamakuru ko Abanyarwanda batuye muri Canada n’inshuti zabo, ari bo  batumiye Vestine na Dorcas ngo baze babafashe guhimbaza Imana.

Avuga ko muri Canada bazahakorera ibitaramo byinshi kandi ngo bazakomereza no mu bindi bihugu bikunze kubasaba ko baza kubataramora.

- Advertisement -

Amataliki n’aho biriya bitaramo bizabera ntibiratangazwa ariko ngo bizamenyekana mu gihe kitarambiranye.

Vestine & Dorcas bamurikiye Abanya-Kigali album yabo ya mbere igizwe n’indirimbo icyenda tariki 24 Ukuboza 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version