FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Inteko rusange ya FIFA yo mu mwaka wa 2022 yabereye i Doha( Ifoto@FIFA).

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryafatiye ibihano amakipe atandukanye arimo na Kiyovu FC na AS Kigali yo mu Rwanda birimo iby’uko ayo yombi ‘atemerewe’ kwandikisha abakinnyi kugeza mu mpeshyi ya 2026.

Impamvu itangazwa ni uko asanzwe hari abandi abereyemo imyenda myinshi kandi y’igihe kirekire.

Nubwo ibi bihano byafashwe, igihe cyose aya makipe azerekana ko yishyuye abo abereyemo imyenda, bizasuzumwa hanyuma akomorerwe.

AS Kigali ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi kuva tariki ya 7 Gashyantare 2025 kuzageza mu mpeshyi ya 2026 igihe cyose izaba itarishyura.

- Kwmamaza -

Igitangaje ni uko Innocent Bayingana yabwiye kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda kitwa IGIHE ko iby’ibyo bihano ‘ntabyo azi’!

Kiyovu  Sports nayo imaze igihe mu bihano ariko yo ikavuga ko iri kwishyura buhoro buhoro bityo ikaba ifite amahirwe yo kuzagabanyirizwa ibihano nikomereza muri uwo mujyo.

Umuvugizi wa Kiyovu Sports FC witwa Minani Hemed yabwiye IGIHE  ko ibyari bikomeye byarangiye bityo ko bitazasaba igihe kirekire ngo amadeni yose yishyurwe.

Ati: “Abakinnyi twari dufitiye amadeni aremereye twarabishyuye, ubu dusigaje abo tubereyemo amafaranga make. Dukurikije uko twiteguye kubikemura, mu mpeshyi y’uyu mwaka[2025] ibihano biravaho twemererwe kwandikisha abakinnyi.”

Nkurunziza David uyobora Kiyovu aherutse gutangaza ko ubariye hamwe amadeni iyi kipe ifitiye abakinnyi bayo muri iki gihe usanga ari  ⅓ cy’amadeni yose hamwe; ni ukuvuga asaga miliyoni Frw 45 mu gihe yahoze ari miliyoni Frw 136.

Kiyovu Sports yari yarangije imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa nyuma, ubu iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 34, mu gihe AS Kigali FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 44.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version