FPR Yanenze Resitora Z’i Muhanga

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Meya Jacqueline Kayitare akaba n'Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri Muhanga ubwo yagenzura resitora; Ifoto: Kigali Today.

Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bwasanze hari resitora zikorera mu Mujyi w’aka Karere zitita mu buryo bunonosoye ku isuku y’ibiribwa, iy’ibikoresho bitekwamo cyangwa iy’aho abakiliya bafatira amafunguro.

Abayobozi ba Muhanga ari nabo bayobozi b’Umuryango FPR-Inkotanyi bakebuye abashinzwe izo resitora ko iyo isuku ibaye nke, bitera abazigana uburwayi kandi bikagira ingaruka no kuri ba nyirazo kuko ‘zishobora gufungwa’.

Ubu bukangurambaga budasanzwe bwibanze ku kugenzura isuku mu mujyi wa Muhanga ahahurira abantu benshi harimo resitora, amaduka, aho batunganyiriza imisatsi n’ubwiza n’aho bategera imodoka.

Hari bamwe mu bakorera mu mujyi wa Muhanga babwiye Kigali Today ko hari ibyo bagerageje gukosora nubwo ngo inzira ikiri ndende.

Igenzura ryakozwe n’ubuyobozi bwa FPR muri Muhanga ryasanze hari ibigaragaza umwanda mu buryo bweruye.

Nta suku iri aho bategurira amafunguro mu mujyi wa Muhanga kuko mu gikoni uhasanga ibiribwa bitetswe bidapfundikiye n’ibiryo bisigaye ntibishyirwe ahabugenewe.

Hari imwe muri resitora iri hafi y’ahakorera Banki ya Kigali abagenzuzi basanze batekesha amakara ndetse n’amafunguro agenewe abakiliya adapfundikiye ngo areke gukonja.

Ikindi cyagaragaye hirya no hino muri aka Karere gafite umujyi wunganira Umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, ni uko ba nyiri resitora badasuzumisha abakozi babo indwara zandura kandi ibi biri mu by’ingenzi basabwa gukora mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’ababagana.

Hari imwe muri resitora zo muri uyu mujyi abayobozi basanze batetse amata yatokojwe n’ivu riva mu makara batekesha!

Ubusanzwe, Minisiteri y’ubuzima isaba abafite resitora kumanika inyandiko isomeka neza mu Kinyarwanda no mu Cyongereza igaragaza ibisabwa abakiliya n’abakozi kugira ngo buri wese amenye ibimureba.

Abakoresha kandi bagomba gupimisha abakozi mu gihe cyagenwe, bagahabwa n’amasezerano y’akazi.

Nyuma yo gusura izo Resitora hatanzwe ubujyanama bwo gukosora ibyanenzwe kandi abo bireba barabyemeye.

Hari uwabwiye itangazamakuru ati: “RPF ni umubyeyi wacu. Iyo mudusuye tubigiraho byinshi. Mbere twumvaga kudukebura ari ukuduhohotera ariko ubu niyemeje ko niba nari ngeze kuri 50% ngira ibyo nkosora, ibyo ubuyobozi bwangiriyeho inama byose ngiye kubinoza.”

Uwo basanze atekesha amakara yiyemeje kuyareka, agatekesha Gazi kuko yisuzumye asanga ayo makara atera umwanda.

Umuyobozi (Chairperson) w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga akaba na Meya w’aka Karere, Kayitare Jacqueline, avuga ko iryo genzura ryari rigamije gutanga inama, ariko ko hari n’ibiteganywa n’amategeko iyo ntacyo abagiriwe inama bahinduye kubyo babwiwe.

Amafunguro yateguriwe muri resitora zanduye yanduza abantu ate?

Ibiribwa bya resitora bishobora guhumanya abakiliya binyuze mu nzira zitandukanye zijyanye n’imicungire mibi y’isuku, kubika nabi ibikoresho n’ibiribwa no kudakurikiza amahame y’umutekano w’ibiribwa.

Ibi nibyo bikunze kugaragara. Ibiribwa bishobora kwanduzwa n’udukoko bita nka Salmonella, E. coli, Listeria naVirusi nka Norovirus hamwe n’udukoko duto bita parasites.

Uko kwandura gukururwa ahanini no guteka amafunguro ntashye neza kandi yashya ntakomeze kugira ubushyuhe buhagije burinda utwo dukoko kuyanduza.

Kubika inyama, amafi cyangwa amata ku bushyuhe budakwiye byo ni ibindi bindi!

Iyo amafunguro aherewe abakiliya ku bikoresho bitose, akenshi arandura kuko amazi ari kimwe mu bintu bikomeye byorohereza udukoko dutera indwara gukwirakwira aho ari ho hose.

Iyi niyo mpamvu amafi, inyama, imboga n’imbuto biri mu bikunda kubora kuko bisanzwe byifitemo amazi menshi, bityo bigakenera kubikwa no gutegurwa mu buryo bwihariye.

Isuku nke ku biribwa n’amafunguro igirira nabi abagana resitora.

Indi mpamvu ituma kurira muri resitora bigomba kwitonderwa ni uko hari ubwo abakozi bashobora kuba barwaye indwara zandura nk’izo mu myanya y’ubuhumekero, iz’uruhu cyangwa izindi ariko batarivuje ngo babanze bakire.

Umukozi wo muri resitora aba agomba kuba akeye ahantu hose, nta nzara ku ntoki cyangwa mu birenge, nta musatsi mwinshi, nta bicurane cyangwa inkorora, nta vumbi rimutumukaho, mbese agomba kuba akenkemuye.

Mu gusukura igikoni cyangwa ibikoresherezwamo, hari ubwo ababishinzwe bashobora gukoresha imiti idakwiye cyangwa ntiboze neza ibyo bikoresho ngo iyo miti bakoresheje ive ku bikoresho mu buryo bwuzuye bikaba byahumya abakiliya.

Ibi nibyo bituma abashinzwe ubuzima rusange bakwiye kugenzura aha hantu mu buryo bwihariye kandi bagahozaho.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *