Frank Joe Mu Gahinda Ko Gupfusha Umugore We

Frank Joe n'umugore we Melanie

Umuhanzi nyarwanda wakinnye na filimi witwa  Rukundo Frank ariko wamamaye ku izina rya  Frank Joe  yapfushije umugore we Melanie Gale Rukundo bari bafitanye umwana  w’umuhungu.

Ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko ababajwe no gutangaza ko umugore we Melanie Gale Rukundo yitabye Imana.

Mu kuvuga ibyo azamwibukiraho, yagize ati: “Yari umuntu w’agatangaza, w’ubwenge budasanzwe, kandi w’intwari udacika intege. Tuzamukumbura cyane mu buzima bwacu.”

Joe na Melanie Gale bashyingiranwe mu mwaka wa 2009, nyuma y’imyaka ibiri babyara imfura yabo y’umuhungu bayita Taye Rukundo.

- Kwmamaza -

Frank Joe asanzwe atuye muri Canada.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version