Umuhanzi nyarwanda wakinnye na filimi witwa Rukundo Frank ariko wamamaye ku izina rya Frank Joe yapfushije umugore we Melanie Gale Rukundo bari bafitanye umwana w’umuhungu.
Ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko ababajwe no gutangaza ko umugore we Melanie Gale Rukundo yitabye Imana.
Mu kuvuga ibyo azamwibukiraho, yagize ati: “Yari umuntu w’agatangaza, w’ubwenge budasanzwe, kandi w’intwari udacika intege. Tuzamukumbura cyane mu buzima bwacu.”
Joe na Melanie Gale bashyingiranwe mu mwaka wa 2009, nyuma y’imyaka ibiri babyara imfura yabo y’umuhungu bayita Taye Rukundo.
Frank Joe asanzwe atuye muri Canada.