Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: G7: Amerika Yahaye Abanyaburayi Ikigeragezo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

G7: Amerika Yahaye Abanyaburayi Ikigeragezo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2023 4:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida w’Amerika Joe Biden yabwiye abandi bayobozi bahuriye mu muryango w’ibihugu bikize( G7) ko mu rwego rwo guhana Uburusiya mu buryo budasubirwaho, ari ngombwa ko ibihugu byose biwugize bihagarika 100% ry’ibicuruzwa byose byohererezaga Uburusiya.

Ni ikigeragezo gikomeye kubera ko ibyo ibindi bihugu( ukuyemo Amerika) byoherereza Uburusiya bifite agaciro ka Miliyari $4.7; aya mafaranga akaba angana na 89% by’ibyo G7 iha Uburusiya mu gihe Ubuyapani bwo buha Uburusiya 7%.

Ubwo itsinda riyobowe na Biden ryagezaga kuri bagenzi be bayobora G7 iby’uwo mushinga, bamwe bahise bagaragaza ko ‘udashyize mu gaciro’.

Ibihano Amerika ishaka ko ibindi bihugu bifatira Uburusiya bije byiyongera ku bindi byari bisanzweho birimo n’uko hari ibicuruzwa byakomanyirijwe koherezwa muri kigiya gihugu cya Putin.

Ni ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyari $5.7 kandi aya akaba ari amafaranga Moscow ihomba ku kwezi.

Abahanga mu by’ubucuruzi mpuzamahanga babwiye Politico ko ikibazo kizavuka ku bihugu bisanzwe bigize G7( byiganjemo ibyo mu Burayi kuko ibindi ari Amerika, Canada n’Ubuyapani) ari ukubona ahandi inganda zizohereza ibyo zikora.

Umwe mu babyibaza batyo ni umuhanga wo mu kigo kitwa Atlantic Council’s GeoEconomics Center witwa Josh Lipsky.

Abanyaburayi bazahura n’ingorane ikomeye yo kumenya aho bazohereza imiti bakora kubera ko mu byo bari bagifiteho amahirwe yo kohereza mu Burusiya, imiti yari iri mu bya mbere.

Uburayi ntibuzapfa kubyemera…

Bisa n’aho Amerika iri kugerageza Abanyaburayi ngo irebe ko bashobora kwigobotora Uburusiya rimwe na rizima!

Ku rundi ruhande, abayobozi b’Uburayi bazahura n’ibibazo byo kumenya uko bakwitwara ku ngingo nk’iyi kubera ko n’ubwo Uburusiya bwanzwe, ariko nanone abanyenganda b’Uburayi barabukeneye.

Ibiciro ku masoko y’Uburayi byarazamutse kandi hari ibihugu bimwe na bimwe za Sendika z’abakozi zigaragaza kutishimira uko abakozi babayeho.

Ibyo Biden asaba Abanyaburayi birabakomereye kubera ko nyuma y’uko Ubwongereza buvuye mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ibindi bihugu byasigaye mu cyuho cyo gushaka irindi soko ndetse bisigara no mu matiku yo kumenya igihugu cyagira ijambo kurusha ibindi.

Ubufaransa busa nubushaka uyu mwanya ariko Ubudage nabwo ntibusinziriye.

Inganda zikora chocolates zo mu Budage, inganda zikora imibavu zo mu Bufaransa, inganda zikora imyambaro zo mu Butaliyani…zose ni inganda zishaka isoko ry’Uburusiya.

Hejuru y’ibi byose hiyongeraho ikiguzi bizasaba Abanyaburayi mu gukomeza gutera inkunga Ukraine ngo itamirwa bunguri n’Uburusiya.

Ibyo byose hamwe n’ibindi bivugirwa ikambere mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, biri mu bintu bishishikaje abakurikiranira hafi isi ya none.

TAGGED:AmerikaBidenBurayiBurusiyafeaturedUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Abayobozi B’Ikigo Cy’Amashuri Barashinjwa Kurya Ibigenewe Abanyeshuri
Next Article Umusanzu Wa CIMERWA Mu Kubakira Abasenyewe N’Ibiza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?