Gabon Izinjira Muri Commonwealth Mu Nama Izabera Mu Rwanda

Guverinoma ya Gabon iri mu biganiro n’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, harebwa niba yaba umunyamuryango mushya.

Ibyo biganiro byakomeje kuri uyu wa Kabiri hagati ya Perezida Ali Bongo Ondimba n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland.

Bongo yanditse kuri Twitter ko nibishoboka, bizaba ari intambwe ikomeye kuri Gabon.

Yakomeje ati “Iyi ntego ihuriweho ishobora kuba impamo mu nama itaha ya Commonwealth izabera i Kigali.”

- Kwmamaza -

Inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagize Commonwealth yagombaga kubera mu Rwanda ku wa 21-26 Kamena 2021, ariko iza kwimurwa kubera ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera hirya no hino.

Ntabwo itariki nshya yari yemezwa.

Commonwealth igizwe b’ibihugu 54. U Rwanda nirwo ruheruka kwinjiramo vuba, mu 2009.

Watangiye ari umuryango w’ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza, ariko uza gufungurirwa ibihugu byose bibishaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version