Kwibuka Imiryango Y’Abatutsi Yazimye Bigiye Kongera Gukorwa ‘Abantu Bateranye’

Umuryango w’abahoze ari Abanyeshuri ba za Kaminuza, Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Genocide( GAERG) wateguye igikorwa cyo kwibuka imiryango y’Abatutsi bazize Jenoside ntihagire urokoka.

Nicyo gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye kizaba kibaye ku nshuro ya mbere abantu bahurira ahantu hamwe kuva icyorezo COVID-19 cyaduka mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa GAERG bwatangarije kuri Twitter ko kwibuka imiryango yazimye bizaba tariki 15, Gicurasi, 2021 bikazabera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri  i Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

Mu buryo butandukanye n’uko byahoze, kiriya gikorwa kizakorwa ku manywa saa yine z’amanywa(10h00 am).

- Advertisement -

Insanganyamatsiko izaba igira iti: ‘ Ntukazime nararokotse’.

Abateguye kiriya gikorwa bavuga ko kizakorwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19 kandi kizitabirwa n’abatumiwe gusa.

Ibi bizaba ari mu buryo bwo kwirinda kwandura cyangwa kwanduzanya kiriya cyorezo.

Ni umuhango uba buri mwaka

GAERG ni umuryango w’abahoze ari abanyeshuri ba Kaminuza, ubu abawurimo bakaba babarirwa mu bantu barenga 3000.

Intego yabo ni ukwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba hafi barumuna babo bakiri mu mashuri no gushyiraho ibikorwa byo kwiteza imbere.

Bemera   ko umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atagomba kubaho kubwe, ahubwo agomba no kubaho k’ubw’abe yahitanye, agaharanira kuba umugabo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version