GAERG Yatoye Komite Nyobozi Nshya, Jean Pierre Nkuranga Aba Perezida

Abanyamuryango bagize Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza witwa GAERG, batoye abazayobora Manda itaha.  Jean Pierre Nkuranga niwe wabaye Perezida mushya w’uyu muryango.

Asimbuye Egide Gatari wari umaze imyaka ine awuyobora.

Nkuranga niwe wari uri ku rutonde wenyine wiyamamarije uyu mwanya kandi akaba yujuje ibisabwa.

Asanzwe aba muri Famille yitwa Uruyange.

- Advertisement -

Ku mwanya wa Visi Perezida hari uwitwa Léatitia Nyirazinyoye, we akaba asanzwe aba muri Famille yitwa Isheja.

Umunyamabanga mukuru w’uyu Muryango ni Bwana Emmanuel Nshimiyimana, asanzwe aba muri Famille yitwa Indangamirwa.

Emmanuel Nshimiyimana

Uyu mwanya yawuhataniraga na Jerome Iradukunda uba muri Famille yitwa Iminega.

Uwiyamamarije gushingwa umutungo yitwa Umubyeyi Justine akaba asanzwe aba muri Famille yitwa Ingenzi.

Basile Uwimana na Nkubiri Bucyibaruta Robert biyamamarije gushingwa ibikorwa byo kwibuka no gukumira Jenoside.

Uwimana Basile aba muri Famille yitwa Impeta n’aho Nkubiri B.Robert akaba muri Famille yitwa Umurage.

Abiyamamariza gushingwa iby’isanamitima n’ubudaheranwa ni Jean Nepomuscene Ntezimana wo muri Famille yitwa Inkindi.

Undi ni Nibarere Claudine wo muri Famille yitwa Umurinzi ndetse na Athanase Nsengiyumva wo muri Famille yitwa Sangwa.

Kagoyire Christine wo muri Famille yitwa Isheja niwe wenyine uri kwiyamamariza kuyobora ishami rya GAERG rishinzwe iterambere n’imibereho myiza.

Ibyavuye muri aya matora nibitangazwa turabimenyesha abasomyi …

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version