Gasabo: Hafashwe Litiro 10,144 By’Inzoga Yitwa ‘Huguka’ Itujuje Ubuziranenge

Mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Jabana hafatiwe Litiro 10,144 z’inzoga Polisi na Rwanda FDA bavuga ko zitujuje ubuziranenge zitwa Huguka Ginger Drink.

Zafatanywe umugabo w’imyaka 35 utuye mu Mudugudu wa Buriza, Akagari ka Kabuye Umurenge wa Jabana muri Gasabo.

Abaturanyi b’uwafashwe nibo bahaye Polisi amakuru y’uko hari umugabo ucuruza inzoga badashira amakenga ku buziranenge bwazo.

Bamusanganye n’izindi nzoga bita Agasusuruko nazo zivugwaho kutuzuza ubuziranenge.

- Advertisement -

Zari ziri mu makarito 845, akaba yarazipakiraga mu modoka akaziranguza abandi bacuruzi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko nyuma yo gufata uriya mugabo bamubajije niba afite ibyangombwa bitangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, basanga ntabyo afite.

Yemeye ko asanzwe azikora atabifitiye ibyangombwa  bitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA) anabisabira imbabazi.

CIP Sylvestre Twajamahaoro

Nyuma yo kubifata, byahise bijanwa kumenwa mu kimpoteri kinini kiba mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Uwazikoraga yaciwe  amande agenwa n’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti.

Mu Rwanda Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) ni cyo cyemeza ibinyobwa bikoranye umusemburo byemewe kunyobwa.

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 niryo riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ibinyobwa bifite umusemburo urengeje 45%  kandi bikaba bidafite icyangombwa cyerekana ubuziranenge (S-Mark) gitangwa n’ikigo gishinzwe ubuzirange mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya  263 mu gitabo cy’amategeko giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi(7)ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali  CIP Twajamahoro yasabye abaturage kureka kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko no kwangiza umutungo wabo bawushora mu gukora no kugurisha inzoga zitemewe.

Ubu bucuruzi bwinjiriza ababukora…                       

Muri Mata, 2022, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Ubugenzacyaha n’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa beretse itangazamakuru ibicuruzwa bya magendu kandi bitujuje ubuziranenge birimo n’inzoga bifite agaciro ka Frw 39,891,473.

Ni igikorwa ngurukamwaka kiba kigamije gushakisha no gufata biriya biribwa cyangwa imiti.

Haba hagamijwe  no kureba  niba inganda zikorera mu Rwanda zifite ibyangombwa bizemerera kuhakorera.

Abafashwe baraganirizwa bakumvishwa ububi bwo gucuruza ibintu nka biriya, bakabwirwa ko gushakira amaronko mu kuroga Abanyarwanda bihanirwa n’amategeko.

Mu bugenzuzi bwa ziriya nzego basanze hari ibicuruzwa bifite ibyangombwa byarangije igihe ariko abacuruzi ntibajye kubyongeresha.

Basanze kandi hari amoko y’ibiribwa 116 atarandikwa ngo byemezwe ko yujuje ibisabwa kugira ngo acuruzwe mu Rwanda.

Hari n’amoko 172  y’ibicuruzwa byarangije igihe  muri byo 150 bikaba ari ibiribwa n’ibinyobwa  birimo imitobe, amafanta n’amata.

Mbere y’ibi, ni ukuvuga Taliki 04, Ukwakira, 2021 ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa bwasabye abaguzi ko mbere yo kugura igicuruzwa runaka kinyobwa cyangwa kiribwa bagomba kubanza gusoma ibicyanditseho kugira ngo batagura ikitakiri kizima kikabahumanya.

Umuyobozi muri iki kigo witwa Lazare Ntirenganya yavuze ko Abanyarwanda bagomba kujya basoma ku bicuruzwa bakamenya igihe bizarangiriza igihe, bakareba niba byujuje ubuziranenge mbere y’uko babigura.

Yavuze ko kubanza ugasoma ibyanditse ku gicuruzwa runaka ari ngombwa kuko bitanga amakuru y’ibigikoze mbere yo kukigura.

Abaturage( ari nabo baguzi b’ibyo bicuruzwa) babwiye Taarifa ko kubasaba gusoma ibintu yanditswe mu ndimi z’amahanga ari ukubashinyagurira.

Rusine yabwiye Taarifa ko n’ubwo igitekezo cya Rwanda FDA ari kiza ariko nanone ishyirwa mu bikorwa ryacyo rigoye kuko uretse no kuba nta mucuruzi wakwemera kubwira umuguzi ko igicuruzwa runaka cyarangije igihe kuko byamuhombya kandi yarakiranguye, n’Abanyarwanda bazi Icyongereza gikoreshwa mu bucuruzi ni bake!

Ati: “ Nta mucuruzi wabona umwanya wo gusomera umuntu ngo hano handitse ko byarangije igihe. Yego wenda hari bacye babikora ariko simpamya ko byakorwa na benshi kuko baba banga guhomba.”

Hari undi witwa Mukamusoni utuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba watubwiye ko no kuba ibintu  byinshi biba byanditse mu Cyongereza bidafite Ikinyarwanda byacyo nabyo byatiza umurindi abantu ba rusahurira mu nduru.

Ati: “ Kuki muri Biro byinshi usanga handitse Icyongereza ? Naho usanze Ikinyarwanda ukibona cyanditswe hasi k’uburyo mwenecyo ajya kugisoma bimugoye! Ubonye ngo ni ku rusenda rw’Akabanga habureho Ikinyarwanda kandi rukorerwa i Rulindo! Ibi hagombye kurebwa uko bihindurwa bigafasha Umunyarwanda kumenya ibimugenewe atiriwe ajya gushaka umusomera.”

Avuga ko bibabaje kuba ibikorerwa mu Rwanda  udasangaho Ikinyarwanda ahubwo ugasanga handitseho ngo ‘Made in Rwanda’, n’andi magambo yanditse mu Cyongereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version