‘Imana Yaremye Abaturage Nabo Barema Nyagatare’- Perezida Wa Sena Y’u Rwanda

Dr Augustin Iyamuremye usanzwe ari Perezida wa Sena yabwiye abaturage b’Akarere ka Nyagatare yari yifatanyije nabo umuganda ko burya Nyagatare ari kimwe mu bitangaza Abanyarwanda baremye.

Hari mu kiganiro yabagejejeho nyuma y’Umuganda rusange yari yafatanyije nabo gukora.

Yababwiye ko azi agace ka Nyagatare kera akiri umuganga w’amatungo, akorera muri kariya gace kitwaga Umutara.

Ngo kari agace kadateye imbere cyane k’uburyo  iyo akabunye muri iki gihe ahita abona ko Abanyarwanda baremye n’Imana nabo bakarema Nyagatare igasa uko isa ubu.

- Advertisement -

Yabigereranyije n’uburyo abaturage b’u Buholandi bubatse igihugu cyabo.

Nabo bemera ko Imana yabaremye ariko bakaba ari bo biremera u Buholandi bwabo.

Ati: “ Muri za 1994 na 1995  nari muri Minisiteri y’ubuhinzi ngira amahirwe yo kumuherekeza mu rugendo yakoreye muri Israel. Yarabwiye ko mu Rwanda hari ahantu ashaka ko hatera imbere wowe MINAGRI genda uvugane nabo bazaze baturebere.”

Dr Iyamuremye avuga ko abo muri Israel bamuhaye abitwa Enjeniyeri babazana muri Nyagatare barahareba barahazenguruka.

Ibyo babonye byabateye umujinya yise ‘munini cyane’ baramurakarira bamubwira ko Abanyarwanda ari abatesi.

Bamubwiye ko mu hantu hose hashobora guhingwa cyangwa kororerwa mu Rwanda, muri Nyagatare ari ho hambere.

Perezida wa Sena ati: “ Icyo gihe ntawari uzi ko hashobora no kumera insina, umwumbati…hari inka n’ishyamba gusa.”

Kubera ubwinshi bw’izo nka ariko zidafite urwuri n’amazi ahagije yo gushoka, zimwe zishwe n’inzara.

Nyuma yo kumva ibyo abo bahanga bo muri Israel bababwiye, abayobozi bari aho baritaye mu gutwi, babibwira n’abandi k’uburyo bose uko basimburanye bakomeje guteza Nyagatare imbere kugeza uko imaze ubu.

Mu kiganiro cye, Perezida wa Sena yabwiye abatuye Nyagatare ko muri Sena haherutse kubera ikiganiro cyagarukaga k’uburyo bwo korohereza abaturage kubona serivisi z’imari kandi abizeza ko bazakora ubuvugizi kugira ngo serivisi zirimo n’ubwiteganyirize ku binyabiziga ntizibe ihanitse cyane.

Yababwiye ko uko abantu bagana ubwishingizi ari benshi ari ko n’igiciro cyabwo kigabanuka.

Dr Iyamuremye yaboneyeho no gusobanurira abaturage imikorere ya Sena n’iy’Umutwe w’Abadepite, ababwira ko bose bahuriye ku gukora ibyo abaturage babatumye, bagakora amategeko n’ibindi.

Yababwiye ko Sena ifite umwihariko wo kureba niba amahame remezo ya Repubulika y’u Rwanda akurikizwa.

Ngo ayo mahame yatangajwe bwa mbere na FPR-Inkotanyi ubwo yaganiraga n’ubutegetsi yakuyeho.

Yabubwiye ko ishaka ko Abanyarwanda babaho nta macakubiri, nta ngengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byose byabangamira umubano n’iterambere ry’Abanyarwanda.

Perezida wa Sena yavuze ko mu mategeko y’u Rwanda harimo ingingo ivuga ko Nta Munyarwanda wavuga ko yishe itegeko kuko atarizi.

Mu yandi magambo kutamenya amategeko ubwabyo ntibyemewe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version