Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gahunda Y’Iterambere Ya NST 2 Izaba Ifite Imyaka Itanu Aho Kuba Irindwi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Gahunda Y’Iterambere Ya NST 2 Izaba Ifite Imyaka Itanu Aho Kuba Irindwi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 May 2024 7:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho yo kwihutisha iterambere bita National Strategy for Transformation (NST2) iteganya kuzakora imyaka itanu aho kuba imyaka irindwi.

Ndagijimana yaraye abwiye abaterankunga mu iterambere ry’u Rwanda ko kubahuza n’abayobozi b’u Rwanda biba bigamije kubasobanurira aho u Rwanda rugeze ruteza imbere abaturage, uko rukoresha amafaranga ruhabwa nk’inguzanyo cyangwa inkunga.

Ubu bari mu Karere ka Rubavu mu mwiherero aho baganira ku iterambere ry’u Rwanda n’aho rigana.

Uyu mwiherero ubaye mu gihe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za NST1 riri kurangira kuko rigomba kurangirana n’umwaka wa 2024.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragarije  abafatanyabikorwa ba Leta ko ari ngombwa gusuzumira hamwe ibikwiriye gukorwa n’uruhare rwa buri wese kugira ngo ibikenewe bigerweho mu iterambere.

Yabwiye itangazamakuru ati: “Tuba tugamije gusuzumira hamwe ibimaze kugerwaho, gusuzuma uruhare rwa buri wese ariko noneho no kubagezaho gahunda za Leta mu gihe kiri imbere kugira ngo ibyo dukorana, ibyo baduteramo inkunga nabyo bijye mu murongo wa gahunda za Leta kandi byuzuzanya n’ibyo Leta ikora.”

Avuga ko imbanzirizamushinga ya gahunda ya NST 2 izaba yagiye hanze mbere y’uko uku kwezi kwa Gicurasi kurangira, Kanama 2024 ikazasiga gahunda yose ishyizwe hanze.

Ku bijyanye n’uko NST 2 yahawe imyaka itanu, mu gihe NST 1 yari ifite irindwi, Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko byatewe n’uko iyi Guverinoma izaba ifite manda y’imyaka itanu.

Ati “Mu rwego rwo kuzuza igenamigambi na gahunda za leta twarabihuje kubera ko igenamigambi ry’igihe giciriritse rihuza na gahunda ya Guverinoma bikaba gahunda imwe, bikoroha gukurikirana ibikorwa mu buryo buhujwe. Turangije manda y’imyaka irindwi ni nako iyi gahunda y’imyaka irindwi yashyizweho, nyuma y’amatora tuzaba dufite manda y’imyaka itanu, bityo Ibikorwa byose tuzabihuza n’iyo myaka itanu.”

Mu gihe iyi gahunda ya NST2 izajya hanze, izaba isimbuye iya NST1 y’imyaka irindwi (2017-2024).

NST1 yateganyaga ko Abanyarwanda hari ibyo bagomba kuba bagezeho 100% mu mwaka wa 2024 birimo amazi meza n’amashanyarazi kandi ubukungu bwabo bugomba kuba buri ku rwego rwiza.

Mu nkingi y’ubukungu hari hakubiyemo ubuhinzi n’ubworozi, ubutaka n’ibidukikije, ibikorwaremezo ndetse n’urwego rw’abikorera.

Mu nkingi y’imibereho myiza y’abaturage harimo uburezi, ubuzima, isuku n’isukura, gahunda yo kwita ku mibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibibazo byo mu muryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu nkingi y’imiyoborere n’ubutabera harimo serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, ubutabera, iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi, umutekano ndetse n’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.

Minisitiri Uzziel Ndagijimana yakomeje agaragaza ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho muri NST1 kandi bikwiriye kwishimirwa.

Ati: “Mu nkingi y’impinduka mu by’ubukungu twageze ku iterambere riri ku ijanisha rya 7% nubwo habayeho kudindizwa n’icyorezo cya COVID-19, umusaruro Mbumbe w’umuturage warazamutse uva kuri 729$, ugera kuri 1040$, hahanzwe imirimo irenga miliyoni 1,3. Twageze ku bukungu budaheza ku kigero cya 93% mu 2020, tuvuye kuri 89% mu 2017, dutegereje ibizava mu nyigo ya 2024.”

Yakomeje agaragaza ko umusaruro wa NST1 ugaragarira mu zindi nzego zirimo ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Amafaranga ava mu bukerarugendo yavuye kuri miliyoni 374$ agera kuri 620$ ariko miliyoni 95$ yavuye mu gace k’ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama. Twongeye umubare w’ubuso bwuhirwa buva kuri hegitari 48 000 mu 2017, bugera kuri hegitari 71 000.”

Ku nkingi y’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage nk’imwe mu zigize NST1, Minisitiri Ndagijimana, yagaragaje ko “Icyizere cyo kubaho cyazamutse kiva ku myaka 66,6 kigera kuri 69,6, ibigaragaza imibereho myiza y’abaturage bacu mu byiciro bitandukanye. Kugeza amashanyarazi ku baturage, byavuye kuri 34% bigera kuri 76%.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda “rwakubye kabiri ubushobozi bwacu bwo gutunganya amazi meza kuva mu 2017, ikigero cyo kugeza amazi meza ku baturage kiri kuri 82% by’ingo. Mu burezi hubatswe ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 27.”

TAGGED:featuredNdagijimana. Minisiteri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhanga: Abasivili Babiri Bagaragaye Bambaye Umwenda Uriho Ikirango Cya Polisi
Next Article Twiyemeje Kwigira Kugira Ngo Tutagira Uwo Dukesha Kuramuka- Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

You Might Also Like

Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?