Gakenke: Bataye Uruhinja Mu Bwiherero

Mu Mudugudu wa Nyamure, Akagari ka Nyakina, Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, haravugwa inkuru mbi y’uruhinja rufite n’ukwezi kumwe basanze mu bwiherero rwapfuye.

Ntibiramenyekana niba ari umukobwa[cyangwa umugore] warutayemo ku bushake cyangwa niba ari undi mugizi wa nabi warwibye Nyina aza kuruhata.

Amakuru dufite avuga ko bijya kumenyekana, byabaye ubwo umuturage witwa Nasra Muhoza usanzwe ufite restaurant hafi aho yahamagaraga inzego azimenyesha ko umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko umucururiza inyama yamuhamagaye amumenyesha ko hari uruhinja asanze bataye mu bwiherero.

Ababimenyeshejwe bageze kwa Muhoza abajyana kuri ubwo bwiherero basangamo urwo ruhinja koko rwapfuye.

- Advertisement -

Gitifu ntashaka ko bimuturukaho…

Ubwo twahamagaraga Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi witwa Jean Bosco Nkurunziza ngo atuhe amakuru arambuye kuri iki kintu, yabyihungije atubwira ko uwashinzwe local government’ ari Umuyobozi w’Akarere witwa Nizeyimana Jean Marie  Vianney.

Ati: “ Reka nguhe nomero ya Meya ubimubaze…”

Abajijwe niba ikibazo kireba Umurenge we ntacyo yakivugaho ahubwo kigomba kubazwa Meya, yavuze ko ari  ko bigomba kugenda kuko ‘ari we ushinzwe ‘local government.’

Amategeko avuga k iyo bigaragaye ko umuntu yishe umwana yibyariye, akabihamwa n’Urukiko, abihanirwa.

Ingingo ya 108 yita iki cyaha ‘Kwica umwana  wibyariye’

Ikomeza igira iti: “Umugore wese, abishaka cyangwa biturutse ku kudakora ikigomba gukorwa, wica umwana yabyaye utarengeje amezi cumi n’abiri (12) ariko mu gihe cyo gukora icyaha ubwenge bwe bukaba budakora neza bitewe n’inkurikizi zituruka ku kubyara cyangwa guhembera k’umubyeyi aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version