Isoko Rya Mbere Rinini Ku Isi Rigurwamo Ibikoresho By’Ikoranabuhanga Ryafunzwe

Creative abstract mobility and modern internet business communication technology web concept: 3D render illustration of macro view of modern mobile devices - black glossy touchscreen smartphone or mobile phone, tablet computer PC, laptop or notebook and smartwatch or clock or fitness tracker with colorful screen interfaces with icons and buttons with selective focus effect

Mu Mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa ahasanzwe hagurirwa ibikoresho by’ikoranabuhanga byinshi kurusha ahandi ku isi, ubu hafunzwe mu rwego rwo gukumira ko abantu bakomeza kwanduzanya COVID-19.

Ni icyemezo cyafashwe n’inzego zihayobora zirinda ko abantu banduye kiriya cyorezo bakwanduza abandi ibintu bigasubira irudubi.

Muri kiriya gice hamaze iminsi hagaragara ubwandu bwa COVID-19 kandi hari impungenge ko abantu bashobora kwanduzanya ndetse bamwe b’abanyamahanga bari basanzwe baza kuharangura bakaba bahavana ubwandu bakabujyana mu bihugu byabo.

Hamwe mu hantu hafunzwe kandi hasanzwe bakoreshwa m’ukurangura ibikoresho by’ikoranabuhanga byinshi cyane kandi byo mu moko atandukanye ni ahitwa Huaqiangbei.

- Advertisement -

Abaturiye iki gice babujijwe kuhakandagira kuko hashyizwe mu kato k’iminsi ine.

Aba baturage kandi bategetswe kujya bipimisha kiriya cyorezo buri munsi bakararana igisubizo kuzageza iminsi ine irangiye.

Ahantu hemerewe gukomeza gukora ni aho bacururiza imiti n’ibiribwa gusa.

Abashaka icyo kurya kandi bagomba kukigura bakabupfunyikira bakakijyana mu ngo zabo.

U Bushinwa ntibyihanganira kumva ko hari umuturage wabwo wanduye COVID-19.

Agace kose yumvikanyemo, buhita bugashyira mu kato, abagatuye bagapimwa byihuse kandi bikozwe kenshi, abatarikingije bagakingirwa.

Umujyi wa Shenzen niwo mujyi wa mbere ku isi abantu baguramo ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga kandi baturutse ku migabane yose y’isi.

Ni umujyi wagereranya na Leta ya California muri Amerika uramutse ushatse kubirebera mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Kugeza ubu utuwe n’abantu Miliyoni 18.

Muri Shenzhen hari n’aho Leta yashyizeho bariyeri ngo hatagira utarabuka akarenga umuharuro!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version