Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gakenke: Harateganywa Ubukerarugendo Bushingiye Ku Ikawa N’Imisozi Miremire
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Gakenke: Harateganywa Ubukerarugendo Bushingiye Ku Ikawa N’Imisozi Miremire

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 January 2024 9:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahinga ikawa mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke barishimira ko aho bakorera hagiye kubakwa inyubako zizafasha abakunda ikawa kuyihanywera no kwirebera ubwabo uko itunganywa kuva mu murima kugeza aho irongerwa ikanikwa.

Aho hantu kandi hazubakwa n’aho kuyinywera.

Bizeye ko ibi bizafasha mu kuzamura ubukerarugendo bukorerwa muri Gakenke.

Uyu mushinga bawise Public Latrines and Coffee Shop, ukazarangwa n’icyiciro cya mbere kigizwe n’ahantu ho kunywera kawa, hakaba n’ibindi biribwa bitandukanye abatuye ako gace beza.

Ikigo kitwa Eco-Ventures LTD gitwara ba kukerarugendo nicyo kiri kuwushyira mu bikorwa cyane cyane   mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Ni umushinga uri hagati yo kuri Nyirangarama n’umujyi wa Musanze.

Hagati y’ibi bice byombi hari urugendo rugera ku isaha kandi nta hantu umuntu ukeneye ikawa yayibona ngo agire icyo ashyira mu nda.

Uretse izo nyubako zizakira ba mukerarugendo n’abandi bose bashaka kuruhuka, hari na gahunda yo kuhubaka ikiraro kirekire kizifashishwa mu bukerarugendo bwo kurira imisozi igaragara muri ako gace.

Aha ni mu Murenge wa Gashenyi hamwe mu hazubakwa coffee shop muri Gakenke

Ni ibyemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François.

Yabwiye Kigali Today ati: “Gahunda ihari ni uko icyiciro cya mbere ari uko ahazubakwa izo nzu hazajya hacururizwa ikawa yera muri Gakenke n’ibindi byo kurya byoroheje umuntu ashobora kubona, akabibona agenda cyangwa se agaruka.”

Niyonsenga avuga ko hari indi gahunda yo kuzubaka ikirero cyambuka Base kikagera mu misozi iri hakurya ku buryo hazajya habera ubukerarugendo bwo kuzamuka iriya misozi.

Avuga ko Gakenke ishaka guteza imbere ubukerarugendo bwo kurira imisozi.

Muri rusange, abaturage ba Gakenke barashaka ko umusaruro w’ibyo bahinga ubona isoko kuko bari bamaze iminsi beza inanasi bakabura isoko.

Ati: “Hazajya hategurwa yaba ikawa, yaba imitobe y’ibihingwa byera mu Karere ka Gakenke, izo nanasi n’ibisheke  ku buryo ibyo byose bizabyazwa umusaruro, ikawa ya Gakenke irusheho kumenyakana, ku buryo umuntu ashingiye ku ikawa ihari n’uko ihumura, azajya atoranya iyo ashaka ko bamutekera.”

Visi Meya Niyonsenga yasabye abaturiye uwo mushinga kurushaho kunoza isuku, kumenya kwakira ababagana no kubavugisha neza kuko ngo abanyamahanga bagiye kwiyongera muri ako gace.

Ikawa ni ikinyobwa cy’abasirimu
TAGGED:GakenkeIkawaUbukerarugendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwami Wa Jordania Arasura u Rwanda
Next Article Umuyobozi W’Inyeshyamba Muri Sudani Yavuze Uko Yakwigira Ku Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?