Gakenke: Harateganywa Ubukerarugendo Bushingiye Ku Ikawa N’Imisozi Miremire

Abahinga ikawa mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke barishimira ko aho bakorera hagiye kubakwa inyubako zizafasha abakunda ikawa kuyihanywera no kwirebera ubwabo uko itunganywa kuva mu murima kugeza aho irongerwa ikanikwa.

Aho hantu kandi hazubakwa n’aho kuyinywera.

Bizeye ko ibi bizafasha mu kuzamura ubukerarugendo bukorerwa muri Gakenke.

Uyu mushinga bawise Public Latrines and Coffee Shop, ukazarangwa n’icyiciro cya mbere kigizwe n’ahantu ho kunywera kawa, hakaba n’ibindi biribwa bitandukanye abatuye ako gace beza.

- Kwmamaza -

Ikigo kitwa Eco-Ventures LTD gitwara ba kukerarugendo nicyo kiri kuwushyira mu bikorwa cyane cyane   mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Ni umushinga uri hagati yo kuri Nyirangarama n’umujyi wa Musanze.

Hagati y’ibi bice byombi hari urugendo rugera ku isaha kandi nta hantu umuntu ukeneye ikawa yayibona ngo agire icyo ashyira mu nda.

Uretse izo nyubako zizakira ba mukerarugendo n’abandi bose bashaka kuruhuka, hari na gahunda yo kuhubaka ikiraro kirekire kizifashishwa mu bukerarugendo bwo kurira imisozi igaragara muri ako gace.

Aha ni mu Murenge wa Gashenyi hamwe mu hazubakwa coffee shop muri Gakenke

Ni ibyemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François.

Yabwiye Kigali Today ati: “Gahunda ihari ni uko icyiciro cya mbere ari uko ahazubakwa izo nzu hazajya hacururizwa ikawa yera muri Gakenke n’ibindi byo kurya byoroheje umuntu ashobora kubona, akabibona agenda cyangwa se agaruka.”

Niyonsenga avuga ko hari indi gahunda yo kuzubaka ikirero cyambuka Base kikagera mu misozi iri hakurya ku buryo hazajya habera ubukerarugendo bwo kuzamuka iriya misozi.

Avuga ko Gakenke ishaka guteza imbere ubukerarugendo bwo kurira imisozi.

Muri rusange, abaturage ba Gakenke barashaka ko umusaruro w’ibyo bahinga ubona isoko kuko bari bamaze iminsi beza inanasi bakabura isoko.

Ati: “Hazajya hategurwa yaba ikawa, yaba imitobe y’ibihingwa byera mu Karere ka Gakenke, izo nanasi n’ibisheke  ku buryo ibyo byose bizabyazwa umusaruro, ikawa ya Gakenke irusheho kumenyakana, ku buryo umuntu ashingiye ku ikawa ihari n’uko ihumura, azajya atoranya iyo ashaka ko bamutekera.”

Visi Meya Niyonsenga yasabye abaturiye uwo mushinga kurushaho kunoza isuku, kumenya kwakira ababagana no kubavugisha neza kuko ngo abanyamahanga bagiye kwiyongera muri ako gace.

Ikawa ni ikinyobwa cy’abasirimu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version