Umuyobozi W’Inyeshyamba Muri Sudani Yavuze Uko Yakwigira Ku Rwanda

Gen Hamdan Dagalo uyobora inyeshyamba za Rapid Support Force zihanganye na Leta ya Sudani yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo. Yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ko Sudani hari ibyo yakwigira ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Yanditse ati: “ Twe abanya Sudani hari intambara turi kurwana. Iyi ntambara yari ikwiye kuba iya nyuma ubundi tugaharanira kubaka amahoro arambye.”

Dagalo yeretswe amateka yaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko u Rwanda rwayigobotoye

Uyu musirikare mukuru amaze igihe gito mu Rwanda.

Yaje kuganira n’ubuyobozi bwarwo uko intambara iri kubera muri Sudani yarangira, igihugu kikongera kwiyubaka.

Gen Hamdan Dagalo agiye kumara imyaka hafi ibiri arwana n’ubutegetsi bwa Gen Abdel Fattah al-Burhan bapfa byinshi birimo no kumenya uwayobora iki gihugu n’aho yakigeza mbere yo gusubiza ubutegetsi abaturage.

Dagalo ni umurwanyi ubimazemo igihe kubera ko yayoboye umutwe w’Aba Janjaweed warwanye intambara na Perezida Omar al Bashir guhera mu mwaka wa 2003 kuzamura.

Icyo gihe u Rwanda rwabaye urwa mbere mu kwamagana ubwicanyi bwaberaga muri Darfur ndetse rwohereza yo ingabo ngo zibihoshe.

Umutwe w’aba Janjaweed wari uhanganye n’undi mutwe witwa Sudan Liberation Movement/Army n’undi mutwe witwa Justice and Equality Movement.

Aba Janjaweed ni ubwoko bw’Abarabu bakorera muri Sudani, Libya, Yemen na Chad.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version