Umwami Wa Jordania Arasura u Rwanda

Umwami Abdallah II wa Jordanie aragera mu Rwanda kuri iki Cyumweru nk’uko amakuru agera ku bwanditsi bwa Taarifa abyemeza.

Nirwo rugendo rwa mbere araba ahakoreye, rukaba rugamije gushimangira umubano hagati ya Kigali na

Jordanie n’u Rwanda bifitanye umubano  ushingiye ku masezerano impande zombi zasinyanye mu bihe byashize.

Aheruka ni akuraho ikiguzi cya VISA  ku Banyarwanda bifuza kujya muri Jordanie.

- Advertisement -

Uruzinduko rwe ruraba ari urw’amateka kuko ari bwo bwa mbere ari bube ageze mu gihugu cy’imisozi 1000.

Biteganyijwe ko ari busure Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, akahavugira ijambo ndetse akagirana n’ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.

Hagati aho, u Rwanda rufite gahunda yo  gufungura Ambasade yarwo muri Jordanie mu Murwa Mukuru.

Ibihugu byombi bifitanye amasezerano arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Bifitanye kandi n’andi agamije guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi.

Igihugu cya Jordanie muri make…

Igihugu cya Jordanie  gituranye n’ibihugu by’Abarabu bikomeye ariko kikagira umwihariko wo guturana no kubana neza na Israel, uyu mubano ukaba umaze igihe. Gituranye na Arabie Saoudite, Irak, Syrie, Israel na Palestine mu gace ka West Bank.

-Umurwa mukuru wayo ni Amman.

-Imibare itangwa na Banki y’Isi ivuga ko Jordanie ituwe n’abaturage miliyoni 6.5.

-Abayituye babaho byibura imyaka 72.

-Kiri ku buso bwa kilometero kare 89,341.

-Ururimi rukoreshwayo cyane ni Icyarabu, bakagira idini rya Islam.

Ubuyobozi bwabo bushingiye ku ngoma ya cyami iyoborwa n’abitwa Hashemite.  Ni igihugu kitagira ubutunzi kamere bwinshi ariko giteye imbere.

Kubera aho giherereye, bituma ibihugu byinshi byirinda kugihungabanya kuko kiri mu mahuriro y’ibihugu bihuriye ku madini atatu akomeye ku isi ni ukuvuga Islam, Ubukirisitu, n’Idini ry’Abayahudi.

Agace irimo abagize ariya madini bakita ‘Ubutaka Butagatifu.’

Kimwe mu bintu by’ingenzi Jordanie itandukaniraho n’ibihugu byinshi by’Abarabu ni uko ifitanye amahoro na Israel kuva yashingwa.

Ibi byatumye Jordanie iba inshuti magara ya Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version