Gakenke ‘Hongeye’ Habera Impanuka

Bisa n’aho mu Karere ka Gakenke haba ingusho kubera impanuka zihabera! Ahitwa Kivuruga ho nta byumweru bibiri bishobora guhita hatabereye impanuka, uko yaba imeze kose…

Nk’ubu mu mugoroba wa joro wo kuri uyu wa Gatatu Taliki 14, Ugushyingo, 2022, FUSO yari ipakiye ibicuruzwa yajyaga i Musanze yageze aho bita  kwa Karema irenga umuhanda ibyo yari ipakiye birasandara.

N’ubundi byabereye mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Gasiza mu Mudugudu wa Kabuhoma V.

Ni FUSO ifite ya RAD 514K yari itwawe na Manizabayo ikaba yari ipakiye ibicuruzwa byinshi. Yavaga i Kigali yerekeza i Musanze.

- Advertisement -

Amakuru Taarifa ifite avuga ko yari irimo abantu batatu ariko bose barokotse ariko Shoferi yakomeretse mu mutwe akaba yajyanywe ku bitaro bya Ruhengeri ngo yitabweho.

Gakenke ni ukuhitondera…

Nk’ubu hashize icyumweru kimwe ahitwa Buranga habereye impanuka ya Daihatsu yari ipakiye ibirayi ibivanye  i Musanze ibijyanye i Kigali. Yahitanye Shoferi na kigingi.

Uwari uyitwaye yitwa Emmanuel Bigirimana.

Shoferi yageze Buranga akata ikoni kuriringaniza biranga agonga inkingi zishinzwe gutangira ibinyabiziga ngo bidahirima mu mikingo, imodoka iragaruka igusha urubavu igwira shoferi na kigingi witwa Zakayo Niyobuhungiro.

Na nyiri umuzigo witwa Placide Maniriho yarakomeretse.

Imirambo y’abaguye muri iriya mpanuka yajyanywe mu bitaro bya Nemb.

Icyo gihe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) Réné Irere yabwiye Taarifa ko iriya mpanuka yabaye ‘ahagana’ saa sita z’ijoro.

Ngo umushoferi yari apakiye imizigo agemuye ibirayi i Kigali.

SSP Irere avuga ko abashoferi bagombye kwirinda kujya batwara imodoka mu bihe biteje akaga kuko ngo gutwara imodoka ifite imizigo iremereye ukayitwara mu masaha y’ijoro, ubwabyo biba biteje akaga.

Avuga kandi ko abantu bagombye kuzirikana buri gihe kuringaniza umuvuduko cyane cyane bageze ahantu hameze nka za Buranga.

Uko bigaragara ahitwa Buranga na Kivuruga ni ahantu abashoferi bagomba kwitondera kuko ingero zitanzwe haruguru( ni nke mu zindi nyinshi) zerekana ko kuhanyuza imodoka ipakiye imizigo  bisaba ubwitonzi bwinshi cyane cyane mu bihe by’imvura no mu masaha akuze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version