Rwanda: Abashoye Mu Buhinzi Bigiye Hamwe Uko ‘Imirire Nkene’ Yacika

Mu Rwanda hateraniye inama yahuje abakora ubuhinzi bw’umwuga busagurira isoko ndetse n’abafatanya bikorwa babo kugira ngo barebere hamwe ibyakorwa ngo mu gihe gito kiri imbere imirire mibi izacike mu Banyarwanda.

Baboneyeho no gutangiza imikoranire hagati yabo bise Scaling Up Nutrition ( SUN)  Business  Network.

Ni uburyo busanzwe henshi ku isi, bukaba buyoborwa n’umwe  mu bungirije umunyamabanga mukuru wa UN.

Ni ihuriro ry’abantu   bakora ku mirire myiza hagamijwe no kwihaza mu biribwa.

- Advertisement -

U Rwanda kuva mu mwaka wa 2012  nibwo rwagiye muri iyo gahunda bise SUN-Mouvement.

Byari  mu rwego rwo gufatanya n’ibindi bihugu ngo bagabanye ikibazo cy’ibiribwa bike ku isi.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe imikurire myiza y’abana mu Rwanda Madamu Nadine Umutoni Gatsinzi avuga ko u Rwanda rwagiye muri ririya huriro kugira ngo abakora mu rwego rw’ubuhinzi no kuzamura agaciro k’ibibukomokaho bigire kuri bagenzi babo.

Avuga ko abakora mu nzego z’ubuhinzi barebeye hamwe uko ibyo bakora byagirira mbere na mbere akamaro abo mu gace bakoreramo izo business.

Ati: “ Abakora izi business bareba niba batakongerera agaciro ibiva mu buhinzi bwabo k’uburyo bifasha abatuye hafi aho, urugero twabonye ni nka rwiyemezamirimo wongereye agaciro ibijumba by’umuhondo. Murabizi ko hari na Shisha Kibondo itangwa na Leta ariko murabizi ko atari byo byonyine byatangwa.”

Mu gihe kiri imbere kandi ngo hari ba rwiyemezamirimo bashaka kujya batangira gusya amagi bakayakoramo ifu izongera imirire myiza, abandi nabo ngo basya amafi cyangwa indagara kandi byose ni ibintu bizafasha Leta kugabanya imirire nkene mu baturage.

Nadine Umutoni Gatsinzi ( hagati) ageza ijambo ku bitabiriye itangizwa ry’iriya mikoranire

Umutoni  avuga ko bizafasha gahunda  Leta y’u Rwanda gukomeza guhangana n’igwingira mu bana kuko kugeza ubu ringana na  33% ku bana bose b’u Rwanda.

Rwiyemezamirimo witwa  Diègo Twahirwa avuga ko bashima imikoranire yatangijwe hagati ya ba rwiyemezamirimo bakora mu rwego rw’ubuhinzi.

Asanzwe yohereza hanze ibikomoka ku buhinzi birimo n’urusenda.

Twahirwa avuga ko intego y’abikorera ku giti cyabo mu ishami ry’ibituruka ku buhinzi, ari ugutuma umusaruro uboneka ari mwinshi kandi udahenze.

Ati: “Turi gukora k’uburyo tubanza guhaza isoko ry’imbere mbere yo koherereza amasoko yo hanze.”

Kuri we icy’ingenzi ni uguharanira ko ibiribwa byose bigera ku muguzi bimeze neza, byarasuzumwe ubuziranenge.

Avuga ko ibigo bishinzwe gusuzuma ubuziranenge byagombye kujya bisuzuma ibintu byose bifite aho bihuriye n’ibiribwa harimo n’imiti iterwa ibihingwa kugira ngo umuguzi azabone ibiribwa bimeze neza.

Nawe avuga ko kugira ngo abikorera ku giti cyabo bashobore gufasha Leta kugera ku ntego yo kugabanya igwingira mu bana by’umwihariko no kugabanya imirire mibi mu Banyarwanda ari ngombwa ko bongerera agaciro ibikomoka k’ubuhinzi.

Umwe mu bakora mu muryango utari uwa Leta ugamije gufasha abaturage kwihaza mu biribwa witwa Elvis Gakuba akaba ayobora ikigo bita Sight and Life avuga ko abahinzi hafi ya bose ari abantu bakora bigenga.

Ngo abahinzi ni abantu bakora ku giti cyabo, ariko bakeneye gukomeza guhugurwa kugira ngo imihingire yabo ibe inoze kandi ibiribwa byitabweho kuva bikiri mu murima, mu isarura, mu ihunikwa no mu itegurwa ngo bifungurwe.

Ati: “ Abikorera nibo bahinga, nibo borora… mbese nibo batuma abantu babona ibyo bafungura muri rusange.”

Gakuba avuga ko n’ubwo hari gahunda nziza Leta yashyizeho ngo ubuhinzi bukorwe neza, ngo byaba byiza ishyizeho uburyo bwo korohoreza abikorera bafite inganda zikiri nto zikeneye kuzamura imikorere kugira ngo babone uburyo bwo kubona inguzanyo za Banki bitabagoye.

Ashima ko urubyiruko ari rwo ruri kujya mu buhinzi bugezweho, bigatanga icyizere ko ‘ejo h’ubuhinzi’ hazaba heza.

Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, World Food Program, Madamu Ahmareen Karim ashima ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo abarutuye bihaze mu biribwa.

Avuga ko ibyo rukora bigamije gutuma ejo hazaza habazaba barutuye hazaba heza kuko ruzaba rufite abantu bakuze barya neza.

Yemeza ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ari ingenzi mu kugabanya ibibazo bagirira ku ishuri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version