Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gakenke: Umusaza Yafatanywe Urumogi Rufite Agaciro Ka Miliyoni Frw 1.8
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gakenke: Umusaza Yafatanywe Urumogi Rufite Agaciro Ka Miliyoni Frw 1.8

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 September 2022 10:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umusaza witwa Mvukiyehe wo mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke yafatanywe urumogi ruri mu dupfunyika bita boules 900. Kubera ko kamwe kagura 2000 iyo habayeho guciririkanya bivuze ko yafatanywe urumogi rufita agaciro ka Miliyoni  imwe n’ibihumbi magana inani( Miliyoni Frw 1.8).

Polisi y’u Rwanda yamufashe ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage. Ni umusaza ufite imyaka 69 y’amavuko akaba asanzwe atuye mu  Mudugudu wa Gashubi, Akagari ka Rwamamba, Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke.

Undi wafashwe ni  Dusabimana  w’imyaka 39 wafatanywe udupfunyika 112 iwe mu rugo mu kagari ka Munyarwanda, Umurenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga  yemeje amakuru y’ifatwa ry’aba bagabo.

SP Ndayisenga yabwiye Taarifa  ko amakuru y’ibanze bafite ari ay’uko uriya musaza yazanirwaga urumogi akaruranguza abandi.

Kubera ko yari umusaza ngo yibwiraga ko yaruranguza ntihagire umukeka.

Yagize ati: “Twari dufite amakuru yizewe aturuka ku baturage avuga  ko hari abagabo babiri bakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kandi barufite mu ngo zabo aho barucururizaga.”

SP Ndayisenga avuga ko abinjiza urumogi mu Rwanda ari abaruvana cyane muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bakarwinjiza ku mayeri menshi.

Bamwe baruzana kuri moto abandi bakaruzana mu modoka zipakiye imyaka.

Iyo umwe afashwe ngo abaha amakuru y’aho yarukuye bagakurikirana…

Abajijwe niba kuba urumogi ruturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rugafirwa muri Gakenke hafi y’Umujyi wa Kigali, Superintendent of Police ( SP) bitagaraza icyuho mu gukumira, SP  Ndayisenga yasubije ko ahubwo biterwa n’uko abarwinjiza nabo bagira amayeri menshi.

Ikindi kandi ngo kuba barucisha ku mipaka itemewe, inzira bita panya, biguma kubikumira bigorana ariko ngo abashinzwe umutekano bakora uko bashoboye bakagira urwo bafata.

Ati: “ Bararurangura bakaruvana mu bihugu duturanye bakarwinjiza mu Rwanda baciye mu zindi nzira zitari izisanzwe twese tuzi. Icyakora turakurikirana abafashwe bakatubwira aho barukuye gutyo gutyo…”

Abacuruza urumogi barurangura rufingiye neza mu bizingo by’amashashi barugeza aho baruzanye bakarupfunyika muri za buoules.

Ngo hari n’abaruzana rupfyunyitse muri izo boules bakarukwiza mu bandi.

Ikindi ngo ni uko abarwinjiza bahora biga amayeri Polisi ikoresha mu gufata abaruzana bityo nabo bakiga uko ejo bazabigenza.

Mu gufata abantu babiri twavuze haruguru, Polisi ivuga ko habanje gufatwa Dusabimana wo mu Karere ka Rulindo.

Yafatiwe aho atuye mu kagari ka Munyarwanda ahagana  saa moya z’umugoroba.

Baramusatse bamusangana udupfunyika 112 tw’urumogi yari yahishe mu mwenda wa matola yararagaho.

Muri iryo joro ahagana saa yine nibwo wa musaza wo  muri Karere ka Gakenke nawe yafashwe.

We ngo yari yararutabye mu mwobo yacukuye mu gikoni yatekeragamo hejuru arenzaho ibyatsi abitwikiriza ivu.

SP Ndayisenga yasabye abaturage kwirinda ibyaha birimo no gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa kubinywa kuko bidindiza iterambere ryabo bikabaviramo no gufungwa .

Urumogi ni ikiyobyabwenge kibasiye urubyiruko henshi ku isi.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha bakurikiranyweho.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

TAGGED:GakenkeNdayisengaPolisiUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Shikama W’Ahitwa “Bannyahe” Yagejejwe Imbere Y’Urukiko
Next Article Boeing Yaciwe Miliyoni $200 Kubera ‘Gushuka’ Abashoramari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bwatangije Umushinga Wo Gukoresha Ubwenge Buhangano

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

Kuba Twahurira Washington Tukagira Ibyo Twemeranyaho Ni Ikintu Cyiza-Kagame

Papa Lewo XIV Yageze Muri Turikiya Mu Ruzinduko Rwa Mbere Mu Mahanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?