Gakenke: Yafatanywe Ibilo 17 By’Urumogi Na Litiro 14 Za Kanyanga

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera i Gakenke ryafatiye mu cyuho umugabo ufite ibilo 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga.

Yabimusanganye mu nzu iri mu Mudugudu wa Kamurambo, Akagari ka Rutabo, Umurenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke.

Uwafashwe yavuze ko ibyo biyobyabwenge ahanini biva muri Uganda akabikwirakwiza mu Mijyi itandukanye irimo n’umurwa mukuru, Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru; Inspector of Police (IP) Ignace Ngirabakunzi yabwiye Taarifa Rwanda ko amakuru uru rwego rwahawe n’abaturage ari yo yatumye bifatwa bitarakwizwa mu gihugu.

Ati: “Uruhare rw’abaturage ni ingenzi cyane mu bikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge kuko aho biri biteza umutekano muke.”

Avuga ko ibiyobyabwenge ahanini biba intandaro y’urugomo, ubujura, uburwayi n’izindi ngaruka.

Uwafashwe acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Gakenke kugira ngo ashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha rumukurikirane.

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe urumogi rwo rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 niryo rigena urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe ku biyobyabwenge bihambaye ari igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Ibyinshi mu biyobyabwenge bifatirwa mu Rwanda buvugwaho kuva mu bihugu bituranye narwo birimo DRC na Uganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version