Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera yaganiriye Amb. Gao Wenqi uhagarariye u Bushinwa mu Rwanda aherekejwe n’impuguke zo mu Nzu Ndangamurage ya Leta y’u Bushinwa no mu Kigo gishinzwe Umuco n’Ubukerarugendo mu muri iki gihugu.
Izo mpuguke ziri mu Rwanda ngo zihutishe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye yo kubungabunga amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no gucunga inzu ndangamurage, yasinywe hagati ya FPR-Inkotanyi n’Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa (Communist Party of China/CPC).
FPR-Inkotanyi ifitanye umubano mwiza na CPC ushingiye ahanini no k’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa.
Umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 54 ushingiye ahanini k’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.