Kabarebe Yahererekanyije Ububasha Na Kaitesi

Dr. Usta Kaitesi ubwo yahererekanyaga ububasha na Gen James Kabarebe.

Gen (Rtd) James Kabarebe uherutse kugira Umujyanama Mukuru wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, yahererekanyije ububasha na Dr Usta Kaitesi wamusimbuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Ku cyicaro cya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku Kimihurura niho iki gikorwa cyabaye, kiyoborwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe.

Ambaderi Fidelis Mironko nawe yahererekanyije ububasha na Cleméntine Mukeka,

Undi wahererekanyije ububasha na mugenzi we ni Ambasaderi Fidelis Mironko nawe yahererekanyije ububasha na Cleméntine Mukeka, yasimbuye ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.

Bitenganyijwe ko hari n’abandi bayobozi bagomba guhererekanya ububasha nyuma yo guhabwa inshingano nshya bakanazirahirira.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungireheniwe wayoboye uyu muhango.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version