Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gakenke: Yaketse Ko Yishe Murumuna We, Ariyahura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Gakenke: Yaketse Ko Yishe Murumuna We, Ariyahura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 January 2024 7:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rugamba, Akagari ka Rurembo, Umurenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke aherutse kwiyahuza umugozi yo gukomereza uwo bavukana akoresheje umuhoro agakeka ko yamwishe.

Abaturanyi bavuga ko abo bombi bapfaga imitungo.

Taliki 07, Mutarama, 2024, nibwo uwo musore yamaze gutema uwo bavukana, abonye ko amukomerekeje cyane, atekereza ko amwishe, ahita nawe ashaka umugozi arimanika.

We yahise apfa ariko murumuna we ajyanwa kwa muganga yitabwaho.

Ibyabaye byababaje abaturage, cyane cyane Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke.

Umuyobozi w’aka Karere  Mukandayisenga Vestine  yavuze ko yari amaze iminsi mike abasuye nk’Umuyobozi mushya, ndetse ngo aranabaganiriza, abasaba kwirinda amakimbirane.

Ati: “Ikibazo gihari ni amakimbirane yo mu miryango, ntabwo nari nahuza amakuru neza kuko inzego z’umutekano Polisi na RIB nibo bakiri kubikoraho, ariko muby’ukuri pe birababaje, abantu babiri bava inda imwe bagapfa umutungo nawo utari uwabo, umutungo w’ababyeyi, ntabwo ari ibintu abana bakagombye gupfa kugeza ubwo batemana bavukana”.

Uwo muyobozi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwavuganye n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’abakozi mu karere, bagakora ubukangurambaga umurenge ku wundi, bugamije kwigisha abaturage kugira umuryango utekanye.

Yasabye abaturage kandi kujya bagana ubuyobozi mu gihe hari icyo batumvikanaho.

 

TAGGED:GakenkeKwiyahuraUmugoziUmusore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Katumbi Yafungiwe Iwe
Next Article Mbonimana Weguye Mu Nteko Kubera Umusemburo Arifuza Umwanya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gakenke: Baratakambira Ubuyobozi Ngo Bububakire Ikiraro Cyambuka Umugezi Wa Base

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gakenke: Yafatanywe Ibilo 17 By’Urumogi Na Litiro 14 Za Kanyanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Umutekano

Gasabo: Bafungiwe Kwangiza Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?