Gakenke: Yaketse Ko Yishe Murumuna We, Ariyahura

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rugamba, Akagari ka Rurembo, Umurenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke aherutse kwiyahuza umugozi yo gukomereza uwo bavukana akoresheje umuhoro agakeka ko yamwishe.

Abaturanyi bavuga ko abo bombi bapfaga imitungo.

Taliki 07, Mutarama, 2024, nibwo uwo musore yamaze gutema uwo bavukana, abonye ko amukomerekeje cyane, atekereza ko amwishe, ahita nawe ashaka umugozi arimanika.

We yahise apfa ariko murumuna we ajyanwa kwa muganga yitabwaho.

- Advertisement -

Ibyabaye byababaje abaturage, cyane cyane Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke.

Umuyobozi w’aka Karere  Mukandayisenga Vestine  yavuze ko yari amaze iminsi mike abasuye nk’Umuyobozi mushya, ndetse ngo aranabaganiriza, abasaba kwirinda amakimbirane.

Ati: “Ikibazo gihari ni amakimbirane yo mu miryango, ntabwo nari nahuza amakuru neza kuko inzego z’umutekano Polisi na RIB nibo bakiri kubikoraho, ariko muby’ukuri pe birababaje, abantu babiri bava inda imwe bagapfa umutungo nawo utari uwabo, umutungo w’ababyeyi, ntabwo ari ibintu abana bakagombye gupfa kugeza ubwo batemana bavukana”.

Uwo muyobozi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwavuganye n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’abakozi mu karere, bagakora ubukangurambaga umurenge ku wundi, bugamije kwigisha abaturage kugira umuryango utekanye.

Yasabye abaturage kandi kujya bagana ubuyobozi mu gihe hari icyo batumvikanaho.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version