Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gambia: Abasirikare Bakekwaho Gutegura Coup D’Etat Bafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Gambia: Abasirikare Bakekwaho Gutegura Coup D’Etat Bafashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 December 2022 9:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

I Banjul mu Murwa mukuru wa Gambia ubwoba ntiburashira mu baturage nyuma y’uko ku wa 21, Ukuboza, 2022 haburijwemo Coup d’état. Hagati aho hari abasirikare batawe muri yombi birimo captaine na lieuténant bakekwaho uruhare muri uriya mugambi.

Hari n’amakuru avuga ko Senegal iri inyuma y’uriya mugambi ariko ubutegetsi bw’i Dakar burabihakana.

Bamwe mu bakurikirana imibanire ya Senegal na Gambia, bavuga ko Dakar ishaka guhaka Banjul.

Kuri uyu wa Kabiri Guverinoma ya Gambia yategetse Komisiyo yihariye ishinzwe gutahura abihishe inyuma ya ririya hirikwa ry’ubutegetsi kuba yatangaje ibyo yamaze kubona kandi bigakorwa mu gihe kitarenze iminsi 30.

Amakuru amaze gutangwa na bariya basirikare ari gufasha abakora iperereza kuri iki kibazo kugira ngo n’abandi batahurwe, bafatwe.

Mu Cyumweru gishize nibwo igikuba cyacitse i Banjul nyuma yo kumva ko hari ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Adam Barrow ryaburijwemo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Gambia witwa  Ebrima Sankareh yavuze ko akazi kagezweho muri iki gihe ari ukumenya abantu bose bari inyuma y’uriya mugambi, aho baba bari hose.

Hagati aho hari umugabo wahoze mu butegetsi bwa Yahya Jammeh nawe watawe muri yombi.

Yitwa Momodou Sabally.

Itsinda ryashyizweho na Guverinoma ya Gambia rigizwe n’abantu 11 barimo abashinzwe umutekano, ubutasi,  abakora muri Minisiteri y’ubutabera n’abandi.

Ibihugu ‘byinshi’ byo mu Burasirazuba bw’Afurika bimaze iminsi bivugwamo za coup d’état.

Ibyo ni Burkina Faso, Mali na Guinea.

Inzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu zikomeje gusaba ko abantu bose bakoranye na Yahya Jammeh wabanjirije Adama Barrow k’ubutegetsi  bagezwa imbere y’ubutabera kubera ko bakekwaho uruhare( ruziguye cyangwa rutaziguye) mu bikorwa byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu yakoreye abataravugaga rumwe nawe.

Adama Barrow yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2017 asimbuye Yahya Jammeh wari watsinzwe amatora mu Ukuboza, 2016.

TAGGED:featuredGambiaSenegalUbutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhinde Yabaye Umuntu Wa Gatatu Ukize Kurusha Abandi Ku Isi
Next Article Urugamba Rwongeye Guhinana Hagati Ya M23 N’Ingabo Za DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?