Gambia: Abasirikare Bakekwaho Gutegura Coup D’Etat Bafashwe

I Banjul mu Murwa mukuru wa Gambia ubwoba ntiburashira mu baturage nyuma y’uko ku wa 21, Ukuboza, 2022 haburijwemo Coup d’état. Hagati aho hari abasirikare batawe muri yombi birimo captaine na lieuténant bakekwaho uruhare muri uriya mugambi.

Hari n’amakuru avuga ko Senegal iri inyuma y’uriya mugambi ariko ubutegetsi bw’i Dakar burabihakana.

Bamwe mu bakurikirana imibanire ya Senegal na Gambia, bavuga ko Dakar ishaka guhaka Banjul.

Kuri uyu wa Kabiri Guverinoma ya Gambia yategetse Komisiyo yihariye ishinzwe gutahura abihishe inyuma ya ririya hirikwa ry’ubutegetsi kuba yatangaje ibyo yamaze kubona kandi bigakorwa mu gihe kitarenze iminsi 30.

- Advertisement -

Amakuru amaze gutangwa na bariya basirikare ari gufasha abakora iperereza kuri iki kibazo kugira ngo n’abandi batahurwe, bafatwe.

Mu Cyumweru gishize nibwo igikuba cyacitse i Banjul nyuma yo kumva ko hari ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Adam Barrow ryaburijwemo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Gambia witwa  Ebrima Sankareh yavuze ko akazi kagezweho muri iki gihe ari ukumenya abantu bose bari inyuma y’uriya mugambi, aho baba bari hose.

Hagati aho hari umugabo wahoze mu butegetsi bwa Yahya Jammeh nawe watawe muri yombi.

Yitwa Momodou Sabally.

Itsinda ryashyizweho na Guverinoma ya Gambia rigizwe n’abantu 11 barimo abashinzwe umutekano, ubutasi,  abakora muri Minisiteri y’ubutabera n’abandi.

Ibihugu ‘byinshi’ byo mu Burasirazuba bw’Afurika bimaze iminsi bivugwamo za coup d’état.

Ibyo ni Burkina Faso, Mali na Guinea.

Inzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu zikomeje gusaba ko abantu bose bakoranye na Yahya Jammeh wabanjirije Adama Barrow k’ubutegetsi  bagezwa imbere y’ubutabera kubera ko bakekwaho uruhare( ruziguye cyangwa rutaziguye) mu bikorwa byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu yakoreye abataravugaga rumwe nawe.

Adama Barrow yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2017 asimbuye Yahya Jammeh wari watsinzwe amatora mu Ukuboza, 2016.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version