Umuhinde Yabaye Umuntu Wa Gatatu Ukize Kurusha Abandi Ku Isi

Gautam Adani yabaye umuntu wa gatatu ukize kurusha abandi ku isi. Abo arusha ubukire  barimo na Jeff Bezos, Warren Buffet na Bill Gates baza bamukurikiye.

Uwa mbere ukize kurusha abandi ku isi ni Umufaransa witwa Bernard Arnault.

Bwana Gautam Adani abarirwa umutungo wose hamwe ungana na Miliyari $125.2.

Yashoye mu kubaka ibikorwa remezo birimo ibibuga by’indege, ibiraro, gukora sima, kubaka inzu zikodeshwa n’ibindi byinshi.

- Advertisement -

Afite ikigo cye bwite yise Adani Group gicunga imikorere y’icyambu cya mbere kinini mu Buhinde kitwa Mundra kiri mu gace akomokamo ka Gujarat.

Adani afite imigabane mu kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Mumbai ingana na 74%, ibi bikaba byaramugize Umuhinde wa mbere ufite ishoramari rinini mu by’ibibuga by’indege mu gihugu cye.

Mu mwaka wa 2022 yaguze ikigo cy’Abasuwisi gikora sima kitwa Holcim ku ishoramari rya Miliyari $ 10.5.

Afite n’umugambi wo kuzaba umuntu wa mbere ku isi washoye mu bikorwa bitanga imbaraga zitangiza ikirere k’uburyo yiteguye kuzabishoramo Miliyari $70.

Mu gihe Umufaransa n’Umuhinde bari kuzamuka mu kugwiza amadolari($), Bwana Elon Musk wari usanzwe ari uwa mbere ku isi mu bukire akomeje guhomba.

Forbes Magazine kuri uyu wa Mbere taliki 28, Ukuboza, 2022 yatangaje ko uyu nyiri Tesla na Twitter yahombye Miliyari $8.9 ni ukuvuga ijanisha rya -6.09%.

Uyu Munyamerika ufite inkomoko yo muri Afurika y’Epfo yagize uruhare mu gushinga ibigo bitandatu byiganjemo iby’ikoranabuhanga.

Ibyo birimo Tesla,  SpaceX n’ikindi gishya kitwa Boring Company.

Boring Company ni ikigo  gishora mu bikorwa remezo birimo gutwara abantu bakoresheje inzira zica munsi y’ubutaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version