Gare Ya Mbere Nini Mu Rwanda Igiye Kubakwa i Rubavu

Akarere ka Rubavu kari mu Turere dukunze gusurwa n’abantu bava muri Kigali bagiye kuharuhukira kubera ko ari ahantu habereye ijisho kubera ikiyaga cya Kivu. Hanakoreshwa n’abacuruzi bavana ibicuruzwa muri DRC babizanye mu Rwanda. Kubera uru rujya n’uruza, hagiye kubakwa gare ifite agaciro kari hagati ya Miliyari Frw 6 na Miliyari Frw 7, ikazaba ari yo ya mbere nini mu Rwanda.

Ikigo kitwa Jali Investment nicyo kigiye kuzayubaka kandi giteganya ko izaba yuzuye mu myaka ibiri.

Izubakwa mu byiciro kandi  niyuzura izaba ifite amaguriro (supermarkets) na resitora izaba igezweho muri icyo gihe.

Imirimo yo gutangira kuyubaka igiye gutangizwa ahitwa  Nyakabungo mu Murenge wa Gisenyi ku buso bwa hectare 2.

- Kwmamaza -

Ubu imirimo iracyari mu gusiza ikibanza.

Abo muri Rubavu babwiye bagenzi bacu ba RBA ko icyo bari barategereje igihe kirekire noneho kigiye kubageraho.

Kuri bo, iriya gare izatuma babona imodoka zibajyana i Kigali zihagije bityo ntibategereze igihe kirekire cyangwa ngo bagende babyigana.

Abazubaka iriya gare ni ukuvuga Ikigo Jali Investment bavuga ko bazabikora mu byiciro bibiri.

Icyiciro cya mbere ni icyo guparikamo imodoka kizuzuzra mu mezi atandatu ya mbere, n’aho icyiciro cya kabiri kikazaba kigizwe no kubaka inzu z’ubucuruzi aho gufatira amafunguro n’aho kugurira ibindi bintu( supermarket).

Ibi bizatuma iyi gare iya iya mbere nini mu Rwanda kubera ubushobozi izaba ifite bwo kwakirira rimwe Coaster 120, bitaba ibyo ikaba yakwakira busi nini za RITCO  zigera kuri 80.

Meya wa Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko uretse kuba gare izafasha mu koroshya gutwara abantu mu buryo bwa rusange, izagira n’uruhare mu kuzamura umutungo winjira mu isanduku y’Akarere.

Hagati aho, hari abafite impungenge z’uko iby’i Rubavu bikunze guhinduka kubera ko ari Umujyi uturiye umupaka wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, igihugu gihoramo umutekano mucye bikagira ingaruka ku rujya n’uruza ry’abajya cyangwa abava muri Rubavu bajya ahandi.

Umutekano mucye ukunze guterwa n’abarwanyi baba muri DRC ariko nanone n’ikirunga cya Nyiragongo nacyo kigira ibyacyo.

Abashoye imari muri iki gikorwa remezo bavuga ko n’ubwo gare nshya ya Rubavu yatangiye ku bakwa ari igikorwaremezo cyo kwishimira, abafite ibikorwa by’ubucuruzi n’abandi bashoye imari ahari gare uyu munsi, bibaza uko bizagenda mu gihe izaba itagihari, urujya n’uruza rwaragabanutse.

Bumva ko ibi bizabatera igihombo.

Kuri iyi ngingo, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabwiye RBA ko harimo kwigwa neza ikizahakorerwa cyatuma urujya n’uruza ruharangwa rukomeza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version