Hari Abahimbira Ku Banyantege Nke- Kagame Avuga Ku Baka Abaturage Ruswa

Mu ijambo yabwiye abaturage bari baje kumwakirira ku kibuga kiri  hafi y’Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke, Perezida Kagame yabasabye ko batagombye kujya batinya kuvuga ababaka ruswa kuko ngo buryo iyo bamenyekanye ari bwo bigaragara ko ari abanyantege nke.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abantu nk’abo iyo bafashwe ari bwo bigaragara ko ari abanyantege nke.

Yavuze ko abantu baka ruswa abaturage kugira ngo babahe serivisi mu by’ukuri bahimbira ku banyantege nke kuko ngo bataza gusaba ayo mafaranga abifite.

Ati: “ Abo iyo twabamenye bajya ku murongo kandi abo ni abahimbira ku banyantege nke, ntimukajye mubyemera.”

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi badaha serivisi abaturage babatse baba badindiza iterambere ry’’igihugu kandi baba bahemuka.

Ku byerekeye iterambere, Umukuru w’igihugu yavuze ko muri Nyamasheke bafite amahirwe babyaza umusaruro kugira ngo biteze imbere.

Ati: “Muri Nyamasheke mwegereye i Kivu , mwegereye  ishyamba kandi bizabafasha kugira icyo mugeraho mu rwego rw’ubukerarugendo.”

Yavuze ko Leta ubwayo itashobora kuzamura ubukungu mu nzego zose ahubwo ngo hakenewe n’ubufatanye n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo iterambere rigirwemo uruhare na buri rwego.

Umukuru w’u Rwanda yashimiye abaturage ba Nyamasheke uko bitwaye mu gihe cy’icyorezo COVID-19, abasaba gukomeza gukurikiza gahunda za Leta uko zimeze.

Ku byerekeye umutekano, yabashimiye  uko bitwaye mu bibazo by’umutekano mucye, bakaba barakoranye n’inzego z’umutekano  kugira ngo batsinde umwanzi.

Ati: “Mujye muzitabaza ari uko byabaye ngombwa ariko mujye muzifashisha hari aho mugeze muzihashya.”

Ku banyunyuza imitsi y’abaturage, Perezida Kagame avuga ko abo burya ari abanyantege nke.

Ngo ntibagombye gutera abantu ubwoba ahubwo ngo bagombye kurwanywa byaba ngombwa bakabimenyesha abandi bayobozi.

Nyuma yo kubagezaho ijambo yari yabageneye, yabahaye umwanya wo kumugezaho ibibazo byabo ndetse n’ibitekerezo kugira ngo Nyamasheke ikomeze itere imbere.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version