Tariki 19, Nyakanga, 2017 Perezida Kagame yabwiye abaturage bari baje kumva uko yiyamamazaga ko mu myaka irindwi yatangiye nyuma y’amatora yabaye muri Kanama, 2021, ko Gari ya Nyabugogo izavugurwa ikaba nziza.
Muri Nyakanga, 2017 ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga muri Nyabugogo yavuze ko bishoboka ko yazavururwa.
Perezida Kagame yagize ati: “…Nibigenda neza rero mu myaka irindwi iri imbere, ndashaka ko dukomeza guteza imbere hano. Hagahindura isura, hakaba hashya.”
Nyuma y’imyaka hafi ine abivuze Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hari gahunda yo kubaka gari ebyeri zizunganira iya Nyabugogo, kandi nayo ikavugururwa.
Imwe muri izo Gare izubukwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, indi yubakwe i Rusororo mu Karere Gasabo.
Bivugwa ko ziriya gare zizafasha mu kugabanya abantu benshi bahuriraga muri Nyabugogo kuko zo zizaba zizafasha abakorera ingendo mu Mujyi wa Kigali.
Gari ya Nyabugogo izasanwa irusheho guhabwa isura y’Umujyi wa Kigali n’ubushobozi bwo kwakira abava mu Ntara bawugana.
Bwana Merald Mpabwanamaguru ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali avuga ko ziriya gare zataganyijwe mu gishushanyo mbonera.
Ati: “ Byakozwe mu rwego rwo koroshya ubwikorezi n’imigenderanire hagati y’abatuye Kigali n’izindi Ntara. Nyabugogo yo ifite umwihariko kuko ihuza ibice hafi ya byose by’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali.”
Ngo kubaka ziriya Gare bizakorwa k’ubufatanye na Banki y’Isi.
Bitaganyijwe ko mu mwaka wa 2040, abatuye Umujyi wa Kigali bazaba bagera kuri miliyoni eshatu zirenga.
Kubaka ibikorwa remezo birimo na za Gare biri mu rwego gutegura uko abazaba batuye uriya mujyi bazashobora gukora akazi kabo bisanzuye banatekanye.
Amakuru Taarifa ifite avuga ko higeze kubaho gahunda yo kubaka Gare ku Kamonyi, igahurirwamo n’iziva mu Ntara y’Amajyepfo n’igice cy’i Burengerazuba, indi ikubakwa ku Giti cy’Inyoni ikajya yakira abaturuka mu Majyaruguru ni ukuvuga Gakenke, Rulindo, Musanze, Burera na Rubavu indi ikaba i Gahanga igafasha mu zituruka mu Burasirazuba.
Byaje guhinduka kuko, uko bigaragara, byari buhende kurusha uko Gare ya Nyabugogo yavugururwa, igakomeza kuba ihuriro ry’imihanda iva hirya no hino mu Rwanda.
Ikindi twamenye ni uko Gare yo muri Rusororo izubakwa ahitwa Nyagasambu, mu gihe iyo mu Murenge wa Gahanga izubakwa ahasanzwe gare .