Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gare Ya Nyabugogo Igiye Kuvugururwa, Kagame Yabivuze Mu 2017
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gare Ya Nyabugogo Igiye Kuvugururwa, Kagame Yabivuze Mu 2017

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 August 2021 12:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Tariki 19, Nyakanga, 2017 Perezida Kagame yabwiye abaturage bari baje kumva uko yiyamamazaga ko mu myaka irindwi yatangiye nyuma y’amatora yabaye muri Kanama, 2021, ko Gari ya Nyabugogo izavugurwa ikaba nziza.

Muri Nyakanga, 2017 ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga muri Nyabugogo yavuze ko bishoboka ko yazavururwa.

Perezida Kagame yagize ati: “…Nibigenda neza rero mu myaka irindwi iri imbere, ndashaka ko dukomeza guteza imbere hano. Hagahindura isura, hakaba hashya.”

Perezida Kagame yijeje abakoresha Nyabugogo ko izasanwa ikaba nziza kurushaho

Nyuma y’imyaka hafi ine abivuze Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje  ko hari gahunda yo kubaka gari ebyeri zizunganira iya Nyabugogo, kandi nayo ikavugururwa.

Imwe muri izo Gare  izubukwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, indi yubakwe i Rusororo mu Karere Gasabo.

Bivugwa ko ziriya gare zizafasha mu kugabanya abantu benshi bahuriraga muri Nyabugogo kuko zo zizaba zizafasha abakorera ingendo mu Mujyi wa Kigali.

Gari ya Nyabugogo izasanwa irusheho guhabwa isura y’Umujyi wa Kigali n’ubushobozi bwo kwakira abava mu Ntara bawugana.

Bwana Merald Mpabwanamaguru ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali  avuga ko ziriya gare zataganyijwe mu gishushanyo mbonera.

Ati: “ Byakozwe mu rwego rwo koroshya ubwikorezi n’imigenderanire hagati y’abatuye Kigali n’izindi Ntara. Nyabugogo yo ifite umwihariko kuko ihuza ibice hafi ya byose by’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali.”

Ngo kubaka ziriya Gare bizakorwa k’ubufatanye na Banki y’Isi.

Bitaganyijwe ko mu mwaka wa 2040, abatuye Umujyi wa Kigali bazaba bagera kuri miliyoni eshatu zirenga.

Kubaka ibikorwa remezo birimo na za Gare biri mu rwego gutegura uko abazaba batuye uriya mujyi bazashobora gukora akazi kabo bisanzuye banatekanye.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko higeze kubaho gahunda yo kubaka Gare ku Kamonyi, igahurirwamo n’iziva mu Ntara y’Amajyepfo n’igice cy’i Burengerazuba, indi ikubakwa ku Giti cy’Inyoni ikajya yakira abaturuka mu Majyaruguru ni ukuvuga Gakenke, Rulindo, Musanze, Burera  na Rubavu indi ikaba i Gahanga igafasha mu zituruka mu Burasirazuba.

Byaje guhinduka kuko, uko bigaragara, byari buhende kurusha uko Gare ya Nyabugogo yavugururwa, igakomeza kuba ihuriro ry’imihanda iva hirya no hino mu Rwanda.

Ikindi twamenye ni uko Gare yo muri Rusororo izubakwa ahitwa Nyagasambu, mu gihe iyo mu Murenge wa Gahanga izubakwa ahasanzwe gare .

TAGGED:AmatorafeaturedGahangaGareKagameKigaliNyabugogoUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Yo Gupfusha Perezida, Haiti Yasonzwe N’Umutingito
Next Article Gare Ya Nyabugogo Igiye Kuvugururwa, Kagame Yabivuze Mu 2017
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?