Gari Ya Moshi Za Mbere Zikoresha Murandasi Ya 5G Zatangiye Akazi

Mu murwa mukuru w’u Bushinwa,( Beijing, Pékin) haraye hatashywe gari ya moshi ya mbere ku isi ikoresha ikoranabuhanga rya murandasi y’igisekuru cya gatanu, iyi ikaba ariyo yihuta kurusha izindi zakorewe kugenda hejuru y’ubutaka.

Ubwoko bwa gari ya moshi bwaraye butangijwe muri uriya murwa Abashinwa babwise “Fuxing Hao”.

Uretse umuvuduko wo hejuru ziriya gari ya moshi zifite( kuko zitwara n’amashanyarazi) mu byumba byazo harimo ibikoresho biha serivisi abagenzi bikoresheje murandasi y’igisekuru cya gatanu, 5G.

Abagenzi burira iyi gari ya moshi

Abagenzi babishatse bahuza ibyuma byabo na murandasi ya 5G iyirimo, kandi bakabona amahumbezi atangwa n’ibyuma by’amashanyarazi biri mu gisenge.

- Kwmamaza -

Iyo umugenzi abishatse hari ahantu akanda icyari intebe kigahinduka igitanda akaruhuka.

Imbere ya buri ntebe hari ahantu hagenewe gucomeka umugozi wo kongera amashanyarazi muri telefoni, iPad, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Ubwiherero bufite ubushobozi bwo gufasha abafite ubumuga

Abagenzi kandi bashyiriweho ubwiherero bugezweho bworohereza n’abafite ubumuga ndetse muri iriya gari ya moshi hashyizwemo amagare y’abafite ubumuga ashobora kubafasha ndetse n’inyandiko za Braille zifasha abafite ubumuga bwo kutabona kubona ibyo basoma bari mu rugendo.

Amatara ari mu byumba by’ubwiherero ahita yicana iyo yumvise ko hari umuntu ufunguye urugi.

Bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bita Artificial Intelligence rikoresha murandasi ya 5G.

Ifite ikoranabuhanga rya 5G

Murandasi ya 5G…

5G ni murandasi nshya kandi igezweho ku isi. Ni murandasi  yihuta inshuro nyinshi kurusha izindi zayibanjirije.

Yakozwe n’Ikigo cy’Abashinwa kitwa Huawei, ikaba yarakozwe mu rwego rwo guca agahigo kari kamaze igihe kihariwe n’Abanyamerika kuko ari bo bakoze izindi murandasi zabanjirije 5G.

Ifite umuvuduko munini ku buryo ishobora gufungura video ifite uburemere bwa 10 GB mu isogonda!

Uyu muvuduko niwo abahanga mu ikoranabuhanga baheraho bavuga ko iriya murandasi izahindura ubuzima bw’abatuye isi kuko izakoreshwa ibintu byinshi haba mu gukoresha robots, imodoka, indege z’intambara n’ibindi.

Abagenzi bahawe uburyo bwo kongera amashanyarazi mu byuma by’ikoranabuhanga kandi bagakoresha murandasi ya 5G

Biteganyijwe ko muri 2025 abantu bangana na miliyari 1.7 bazaba bakoresha iriya murandasi.

Gari ya Moshi zitwa Fuxing nizo za mbere ku isi zihuta kurusha izindi zigendera hejuru y’ubutaka.

Zishobora kugeza ku bilometero 350 ku isaha, uyu ukaba ari umuvuduko munini ku kintu icyo ari cyo cyose kiyega kiri ku butaka bw’isi.

Aha tuributsa ko hari izindi gari ya moshi zigendera mu nsi y’ubutaka zishobora kwiruka ku muvuduko uruta uyu.

Gari ya moshi ya mbere yo mu bwoko twavuze muri iyi nkuru yatangiye gutanga serivisi tariki 30, Kamena, 2015.

Abagenzi baba baguwe neza
Icyo kurya ni cyo kunywa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version