Mu Kwishyura Mituweli, Umujyi Wa Kigali Uracyari Uwa Nyuma

Mutuelle de Sante ni ingirakamaro mu mibereho y'Abanyarwanda

Mu rwego rwo gufasha abaturage kwisungana ngo abishoboye bafashe abatishoboye kwivuza, Leta y’u Rwanda yatangije uburyo biswe Mutuelle de Santé. Kuza ubu ubwitabire mu kuyitanga bwakomeje kuba buke mu Mujyi wa Kigali.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwishingizi, Rwanda Social Security Board( RSSB) ivuga ko Intara ya mbere yishyura neza buriya bwisungane ari Intara y’Amajyepfo ifite ijanisha rya 89.4%, igakurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite ijanisha rya 87.4%,  hagakurikiraho Intara y’i Burengerazuba ifite ijanisha rya 84.0%, Intara y’i Burasirazuba ikabanziriza Umujyi wa Kigali ifite 83.3%, Umujyi wa Kigali ugaheruka ufite ijanisha rya  79.0%.

Ku byerekeye uko uturere twarushanyijwe mu kwishyura buriya bwisungane, Akarere ka Gisagara karacyari aka mbere kakagira ijanisha rya 95.0%, hagakurikiraho Akarere ka Gakenke gafite 93.0%, kagakurikirwa n’Akarere ka Nyaruguru gafite ijanisha rya 92.0%, hagakurikiraho Akarere ka Nyamagabe gafite ijanisha rya 91.5%, Akarere ka gatanu kakaba Ruhango ifite 91.2%.

Uturere dutanu twa nyuma mu gutanga buriya bwisungane Kicukiro niyo ya mbere mu turere 30 tugize u Rwanda.

- Advertisement -
Ni gahunda ya Leta yo gufasha abaturage kwivuza badahenzwe

Ifite ijanisha rya 75.2%, igakabanzirizwa na Rutsiro ifite ijanisha rya  78.2% , ikabanzirizwa na Nyagatare ifite ijanisha rya 79.4%, nayo ikabanzirizwa na  Nyarugenge ifite ijanisha rya 80.1%, Akarere ka Gasabo kakabanziriza utu dutanu twa nyuma n’ijanisha rya 80.4%.

Imwe mu mpamvu ituma uturere tw’Umujyi wa Kigali tuza mu twa nyuma mu gutanga buriya bwisungane ni uko dutuwe n’abantu ahanini bafite ubundi bwishingizi cyangwa bashoboye kwiyishyurira imiti.

Ibi akenshi biterwa n’uko abifite banenga ko buriya bwishingizi hari imiti butishyura cyangwa ikishyurwa bitinze.

Bahitamo kutayishyura ahubwo bakiyemeza kuzajya biyishyurira ubwabo

RSSB ivuga ko ku rwego rw’igihugu kwishyura mituweli biri ku ijanisha rya 85.9%

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version